Abagore 3.800 bo mu Rwanda bakuwemo nyababyeyi mu myaka ine

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR igaragaza mu myaka itatu ishize kugeza mu 2023 abagore 3.861 bakuwemo nyababyeyi babazwe, bitewe n’ibibazo bitandukanye.

NISR igaragaza ko mu 2020 abakuriwemo nyababyeyi bari 1.138 mu 2021 bazamukaho gato bagera ku 1.152 mu 2022 baragabanyuka bagera kuri 685 mu 2023 bongera kuzamuka bagera ku 886.

Gukurirwamo nyababyeyi bikorerwa umuntu bitewe n’ibibazo yagize mu myanya myibarukiro, bigafatwa nk’icyemezo cya nyuma cyo kurengera ubuzima bwe kuko nta bundi buryo baba bayitaho.

Nyuma yaho ntabwo umugore cyangwa umukobwa aba azongera gusubira mu mihango, cyangwa ngo yongere gutwita ukundi.

Inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore, ukorera mu Bitaro bya ‘La Croix du Sud Hospital’ ahazwi nko kwa Nyirinkwaya, Dr. Niyonzima Jean Pierre, yatangajeko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu bamukuramo nyababyeyi ari ibibyimba bizwi nka ‘myomes’.

Ati “Biba binini ku buryo ubona ko kugenda ukuramo kimwe kimwe bidakunda ugahitamo guteruramo nyababyeyi, cyane cyane iyo ari nk’umuntu ufite imyaka nka za 40 ufite abana.”

Yavuze ko ibyo bibyimba bitaba ari kanseri, icyakora n’iyo abantu basanganywe nka kanseri y’inkondo y’umura cyangwa iza muri nyababyeyi imbere, iyo bazibonye hakiri kare zitararenga, ufite icyo kibazo bamukuramo nyababyeyi.

Yavuze ko indi mpamvu ari igihe umuntu aba ari kubyara nyababyeyi igaturika, igashwanyuka cyane ku buryo kongera kuyiteranya biba bitagikunze, icyemezo cya nyuma kikaba kuyikuramo.

Gukuramo inda mu buryo bwa magendu na byo biri mu biteza ibyago byo kuba umuntu yakurwamo nyababyeyi burundu, bijyanye n’uko abamuhaye iyo serivisi itemewe bangirije urwo rugingo, nk’uko Dr. Niyonzima abishimangira.

Ati “Ugasanga yagiye nk’ahantu hatemewe, nyababyeyi bakayitobora ukabona ko isa n’iyaboze. Hari n’abandi bagira ibyago nyuma yo kubyara nyababyeyi ikaba yagira za ‘infections’ ikabora abo na bo tuyibakuriramo.”

Abajijwe ibijyanye n’ibivugwa ko umuntu ashobora kuba ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo ufite igitsina kirekire, bigatuma nyababyeyi yangirika, Dr. Niyonzima yavuze ko bitashoboka “kuko nyababyeyi iba ifunze. Ifite akantu kamanukamo [mu gitsina gore] bita ‘col de l’utérus’ wenda ni ko yakwangiriza.”

Arakomeza ati “Gusa abantu bangirikira mu mibonano mpuzabitsina nta n’ubwo bangirika kuri ‘col de l’utérus’ bangirika mu gitsina. Niho usanga bava amaraso, nk’abo bafashe ku ngufu cyangwa abagabo banyoye indi miti n’ibindi.”

Ku bijyanye n’abantu baba bashaka gukurirwamo nyababyeyi ku bushake, Dr. Niyonzima yavuze ko n’ubwo bishoboka bijyanye n’ibindi byago umuntu ashobora kugira, ariko bitashoboka ko umuntu aza ngo bayimukuriremo gutyo gusa kuko ari igikorwa kigoye cyane kugira ngo gikunde na cyane ko hashobora kubamo ibyago bitandukanye.

Nubwo uwakuwemo nyababyeyi aba atagishoboye gutwita, Dr. Niyonzima yavuze ko baba bacyifitemo intanga, bivuze ko ashobora kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga, bimwe byo kuvoma umuntu intanga bakazishyira mu wundi ugomba kumutwitira.

Ati “Bene abo ni bo bazungukira muri ririya tegeko ry’uko umuntu ashobora gutwitira undi kuko mu by’ukuri intanga arazifite ariko ntabwo zabona aho zikurira, we ku giti cye ntabwo bishoboka.”

Muri Kanama 2024 ni bwo uburyo bwo kuba umuntu yatwitira undi bizwi nka ‘Surrogacy’ bwinjijwe mu mategeko y’u Rwanda.

Bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwitira ba nyirazo.

Inkuru Wasoma:  Umugore w’i Kigali yafashe umugabo we ari gusambana n’undi mugore ahita abakingirana akora ibyo batakekaga

Ubu umuryango ushobora kugirana amasezerano n’undi muntu akawutwitira umwana akazavuka ari uwabo.

Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore.

Igika cya kabiri cy’ingingo ya 279 kivuga ko “Kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.”

Rivuga ko nyina w’umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga “ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Surrogacy ni uburyo bwamamaye mu bihugu byateye imbere, aho imibare y’umuryango wo muri Amerika uzoberereye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cya ORM Fertility, kigaragaza ko byibuze buri mwaka haba ibyo bikorwa 4000.

Mu kubungabunga ubuzima hirindwa ko umuntu yakurwamo nyababyeyi, Dr Niyonzima agaragaza ko abantu bakwiriye kujya kwa muganga hakiri kare hakarebwa ko ibyo bibazo byakwirindwa.

Ati “Impamvu nk’ibyo bibyimba bikura bikagera aho umuntu bamukuramo nyababyeyi, ni uko aba yarabigize akigumira iyo ntajye kwisuzumisha. Niba munda hakurya, imihango ibaye myinshi n’ibindi agomba kujya kwisuzumisha.”

Yashimangiye ko abantu bagomba kwirinda gutwita inda zitateguwe ariko n’uwo byabayeho kubera impamvu zinyuranye, nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi za magendu, ahubwo akwiriye kujya kwa muganga bakareba icyakorwa cyarengera ubuzima bwe.

Nk’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore, Dr Niyonzima agaragaza ko kenshi uretse za ‘infections’, ibibazo by’imihango ha handi iba yarabuze, iza mu buryo budasanzwe no kubura urubyaro biri mu ndwara z’abagore ziza imbere kurusha izindi.

Uretse abakuriwemo nyababyeyi, imibare ya NISR igaragaza ko ibikorwa byo kubaga umuntu bijyanye n’indwara z’abagore cyangwa babyaye babazwe mu 2023 ari 75.158 bavuye ku 78.045 mu 2022. Mu 2021 bari 77.694 mu gihe mu 2020 ababyaye babazwe bari 70.200.

Abo biganjemo ababyaye babazwe 70.090 mu 2023 naho mu 2022 bari 73.446 mu 2021 ari 73.677 na ho mu 2020 bari 65.329.

Ababazwe ibibyimba byo muri nyababyeyi mu 2023 banganaga na 764. Abo bababazwe ibibyimba na bo bariyongereye kuko mu 2022 bari 450 mu 2021 ari 645 mu gihe mu 2020 bari 562.

Abandi babazwe mu nda yo hasi bitewe n’indwara zitandukanye wenda nko gukuramo ibice runaka, bariyongereye cyane aho mu 2023 bari 2000 bavuye ku 1154 mu 2022, mu gihe mu 2021 bari 548 naho mu 2020 bari 533.

Mu 2023 ababazwe hakosorwa ibibazo byo kujojoba bari 111 bavuye ku 136 mu 2022. Mu 2021 ababazwe kubera indwara yo kujojoba bari 199 na bo bavuye kuri 209 babazwe kubera icyo kibazo mu 2020.

Abagore babazwe hashakwa impagararizi zifasha mu gutahura niba bafite indwara runaka nka kanseri n’izindi mu 2023 bari 789 bavuye kuri 499 mu 2022 mu gihe mu 2021 bari 315 na ho mu 2020 bari 511.

Ni mu gihe ababazwe bitewe n’izindi ndwara z’abagore ariko zitatangajwe bari 518, icyakora bo baragabanyutse cyane. Impamvu ni uko mu 2022 abo banganaga na 1675 bavuye ku 1158 mu 2021, mu gihe mu 2020 ho bari 1918.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved