Urwego rushinzwe umutekano ruzwi ku izina rya RRS (Rapid Response Squad) mu mugi wa Lagos mu gihugu cya Nijeriya, rwataye muri yombi abagore babiri bashakaga kugurisha umwana w’uruhinja w’amezi abiri, aho muri abo bagore harimo na nyina w’urwo ruhinja. Byabaye kuri uyu wa 26 gicurasi 2023.
Ikinyamakuru thecable.ng cyatangaje ko umuvugizi wa polisi muri leta ya Lagos, SP Benjamin Hundeyin, yavuze ko umupangu wo gucuruza uwo mwana wavumbuwe ahitwa Oshidi, ubwo uwitwa Oge Okolie w’imyaka 25, akaba ari na we wari umuhuza hagati ya nyina w’umwana ndetse n’umuguzi ugiye kugura umwana, yakekwaga ko ashobora kuba yibye uwo mwana.
Abagenzi bari bicaye ku cyapa cya bus bumvise urusaku rw’uwo mwana w’uruhinja wari ufitwe na Okolie, batangira kumubaza impamvu Atari konsa umwana niba ari we nyina w’umwana. Benjamin yakomeje avuga ko RRS yahageze habura gato ngo uyu mugore acike, ariko bahita bamufata babohoza n’umwana. Benjamin yakomeje avuga ko komanda wa RRS, CSP Olayinka Egbeyemi, yahise yohereza uyu ukekwa ndetse n’umwana mu kigo cyabo ngo bakorweho iperereza.