Hari abagore bo mu karere ka Musanze bavuga ko bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo ku gahato, ndetse byanaba ngombwa bagakubitwa ariko kugira ngo bivaneho umutwaro wo gukubitwa izo nkoni bakemera gukora iyo mibonano mpuzabitsina dore ko ngo ariyo mahitamo baba bafite.
Bamwe mu bagore baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko hari igihe umugabo yirirwa mu kabari arimo kunywa agasinda yataha nijoro agasanga umugore murugo, bagera mu buriri agahita amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsinda, umugore yakwanga umugabo akamusaba ko abyuka akajya kurara hanze.
Aba bagore bakomeje bavuga ko ikibabaje kurushaho ari uko aba bagabo nta kintu baba bahaye urugo, ndetse abagore n’abana bashonje kuburyo iryo hohoterwa barikorerwa nta n’imbaraga bifitiye. Umugore umwe yagize ati” iyo bimeze gutyo n’inzara yose, umugabo nta kajumba yaguhaye cyangwa se icyo kurya, uremera ukagarama agapfa kubikora mu rwego rwo kwanga kurara hanze cyangwa se ngo ukubitwe.”
Undi yagize ati” urabona niyo ubikoze gutyo nta nubwo wakuramo n’ibyishimo kubera ko ntago ari ibintu byaba byateguwe, yewe nta n’ukuntu wabitegura kandi ushonje muri make ni ukwemera ugahohoterwa nta kundi kuko nanone ntago bihwanye no gukubitwa cyangwa kurara hanze, nubwo nta byishimo wakuramo.”
Gusa abagabo bamwe bavuze ko hari abagore bumvise ihame ry’uburinganire mu buryo butari bwo, aho bumva ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo ahubwo bakigira mu bandi. Umukozi w’ibiro bitanga ubufasha mu karere ka Musanze, Muhirwa Valens aragira inama abagabo kudakomeza gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina kungufu kuko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rihanwa n’amategeko.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kingana n’imyaka itari munsi ya 10 ariko itarengeje 15, agatanga n’ihazabu itari munsi ya million imwe y’amafranga y’u Rwanda ariko itarengeje million 2.
Dore ibyo abantu bibajije kuri Aline Gahongayire ubwo yagaragazaga ko ari hafi kwibaruka.
Uwatumiye Diamond i Kigali yahishuye impamvu nyamukuru yatumye igitaramo gihagarara.