banner

Abagore bahangayikishijwe n’abagore bagenzi babo b’abimukira baza bakabatwara abagabo| hari uwatwawe umugabo nawe yiyemeza gusenyera mugenzi we.

Ni mu mudugudu wa Miyaga mu kagari ka Buhabwa ho mu murenge wa Murundi ubarizwa mu karere ka Kayonza, hari abagore bahangayikishijwe cyane n’abagore b’abimukira baza muri aka gace baje kuhakorera ubuhinzi butandukanye maze bakuyegurira abagabo babo bikarangira abagabo bataye aba bagore bakabisangira, dore ko ngo abenshi muri aba bagore baza bimutse baba bibana munzu.

Ubwo baganiraga na TV1 aba bagore no muri Miyaga bavuze ko Atari rimwe cyangwa kabiri abagore baza bakabatwara abagabo, gusa ngo bikunze mu guca munzira z’uko aba bagore bahurira n’abagabo babo mu kabari bagatangira babasengerera maze bakihugikana mu tuguni tw’inzu, bikaza kurangira mu gutaha aba bagore b’abimukira badatahiye ubusa ahubwo batahanye ba bagabo bakabigarurira gutyo.

Ngo iki kibazo gihangayikishije aba bagore nk’uko babivuga kubera ko usanga n’amafranga abagabo babo bari bafite bayamarira muri aba bimukira baje mu buhinzi bwabo, umwe yagize ati” baturuka iyo hirya nta bagabo bafite, bagera ino ahangaha bagakodesha ugasanga ba bagabo bacu bararutse maze ugasanga abagabo bacu bari kutwanga”.

Undi mugore yagize ati” aragenda yagera mu kabari yahurirayo na wa mugabo wanjye, akamwihugikana mu bukuta bw’inzu ngaho wowe umugabo ukamutegereza ukamubura, kandi uwo mugore iyo atashye ntago ataha ubusa ahubwo aramutahana”. Undi mukecuru yavuze ko icyo ari ikibazo gihangayikishikje cyane kubera ko we umugabo we baramutwaye, ati” umugabo wanjye baramutwaye, ariko tekereza kuba ndi umukecuru ungana gutya ugasanga ndimo kurira, ngo bantwariye umugabo”.

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko Weasel yongeye gukubita Sandra Teta umunsi wa mbere asubira kumureba

Aba bagore bakomeza bavuga ko aba bagore b’abimukira bajyana abagabo babo bakabasengerera hakaba nubwo barara mu kabari, ku buryo ngo agahinda kabishe kakabazengereza. Bakomeza bavuga ko abenshi muri abo bagore usanga nta n’abana bagira muri ayo mazu babamo ahubwo bacunga igiti cyabo gusa, kandi ikibabaje kurusha ibindi nuko abo bagore abenshi nibyo baba baguriye abagabo, bituma babararukira.

Hari umwe muri aba bagore wemera ko hari umugore wamutwariye umugabo nawe akabona atasigara wenyine gutyo ahitamo nawe kwiba umugabo w’abandi, ati” nanjye uwa njye baramuntwaye, bamuntwara nkiri mutoya, nanjye ntwara uw’abandi, ubwo se nari kubigenza gute? Njyewe se nari kubaho gute”?.

Abagabo bo muri Miyaga nabo bavuze ko ari ibintu bihangayikishije kandi bimaze gusenya ingo nyinshi muri aka gace, aho byitwa ngo baje gushaka ubuzima bikarangira ahubwo basenye ingo z’abandi. Gashayija Benon umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi yavuze ko muri aka kagari ka Buhabwa by’umwihariko mu mudugudu wa Miyaga hari ikibazo cy’ibuharike mu miryango, ngo ahubwo kiri kugabanuka kurusha mbere kubera mo hari ingamba ziri kugenda zifatwa.

Yakomeje avuga ko ariko bari gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo iki kibazo gicike burundu. Abaturage bavuga ko kandi iki kibazo kidahagurukiwe kizakomeza kuba intandaro y’amakimbira arangwa mu miryango kandi bigire n’ingaruka ku bana cyane cyane kubura uko bajya no mu mashuri.

Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved