Ni mu karere ka Ngororeho aho bamwe mu bagore babangamirwa n’abagabo babo mu buryo bwo kubaka ngo zabo, bikarangira nabo bakoze ibikorwa bita ko ari uguhimana, nubwo bamwe bavuga ko ari ubwirinzi, aho nk’umugabo ashobora kuba atagaguza imitungo ye hanze, cyangwa se ntahe uburenganzira busesuye umugore we ku mitungo, maze nawe agafata umwanzuro ukakaye nk’uko abagore bamwe na bamwe babivuga.
Umwe muri aba bagore yagize ati” urabona nk’ino batunzwe no gutara inzoga bakajyana mu isoko, ubuse nk’umugabo iyo ajyanye mu isoko nk’amajerekani atanu, yataha umugore akamubwira ko nta munyu uhari, cyangwa se inkweto z’umwana zamucikiyeho, kandi umugore yiriwe mu murima arimo guhinga, umugabo akamusubiza ati” uri kumbaza iki?” yarangiza akigira nko mu kabari, ubuse nijoro azataha ambwire ngo hindukira? Ese washimisha umuntu wowe utishimye? Ntago bibaho”.
Undi mugenzi we yagize ati” hari igihe ubona umugabo wawe atakwitaho, ataguhahira ahubwo akajya guhahira inshoreke, nawe ukamufatira umwanzuro”. Aba bagore bakomeje bavuga ko ibyo kwambara amakabutura, akenshi bikunda guterwa n’amakimbirane ari mu muryango, yagize ati” hari igihe nk’umugore n’umugabo baba bamaze iminsi batumvikana, umugabo ntacyo aha umugore, noneho umugore yamusaba nk’igitenge cyangwa se ibindi umugabo akabimwima, ugasanga nyuma bararwanye, rero iyo bimeze gutyo umugabo akigira hanze nibwo usanga ufunze, ukajya wiraranira ikabutura”.
Bakomeje bavuga ko umugabo uri kujya hanze kandi iwawe nta kintu yahaburiye ngo ubure kurarana ikabutura. Icyakora kuri iyi ngingo yo kuba hari abagabo bararana amakabutura barimo guhima abagabo babo, ku rundi ruhande hari abagore babihakana bavuga ko Atari byo. Umwe yagize ati” baratubeshyera nukuri, ubuse umugore wava iwabo aje gushaka umugabo yarangiza akararana ikabutura koko uwo ni uwahe? Baratubeshyera kuko njyewe ntayo ndarana”.
Bamwe mu bagabo bo muri aka gace nabo baremeza ko hari abagore bararana amakabutura kugira ngo bahime abagabo babo, ariko ibyo byose bikaba biterwa n’ubuharike n’ubushoreke bikunda kugaragara muri ako gace maze bigateza amakimbirane mu miryango, umwe yagize ati” barahari benshi bararana amakabutura nk’atanu, reka mwinseka niko bimeze, wamubwira ngo hindukira akanga, ubuse wabigenza ute? Ufata umwanzuro ukajya ahandi”.
Bakomeje bavuga ko gucana inyuma bikabyara amakimbirane mu ngo ariyo gatera, cyane ko nk’aho muri ako gace utabura ingo eshatu cyangwa se izirenga ziri mu nkiko ziburana ibya gatanya. Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, yavuze ko bahagurukiye kurwanya ikibazo cy’ubushoreke ndetse n’ubuharike kuko aribyo bikunda guteza amakimbirane mu ngo. Akomeza avuga ko mu nteko z’abaturage aribyo bakunda kwibandaho ndetse banabishishikariza urubyiruko, bakangurira abantu bose ko umuntu agomba gutunga umugore umwe, mu rwego rwo kuzamura ubukungu ndetse n’iterambere.
Nubwo ibijyanye n’ubushoreke bidakorwa ku mugaragaro ariko bikunda kumvikana mu mpande n’impande z’igihugu, ndetse no muri aka gace ko muri Ngororero hari abagore bamwe na bamwe berura ubwabo bakavuga ko ari inshoreke, umwe yagize ati” njye ndi umugore wa kabiri, umugabo wanjye naramukunze nanjye arankunda, twibanira duhuje umugore wa mbere icyamuzanye niwe ukizi njye sinakimenya,kuko menya ibyanjye”. Source: btn tv.