Ni mu kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze, abaturage biganjemo abagore barimo kunenga bagenzi babo bavuga ko basigaye banywa inzoga yitwa imidindiri maze bamara guhaga no gusinda bakajya gusambanira mu mirima.
Aba baturage bakomeje babwira TV1 ko ubusambanyi burimo kwiyongera cyane muri aka kagari, ndetse mu gitondo bakunda gusanga mu mirima abarayemo. Umwe muri aba baturage yagize ati” ehh barahari cyane, biraba cyane. Batamo n’imyenda. Hari abagenda bamaze guhaga imisururu cyangwa urwagwa, bagatahana n’abagabo b’abandi, barangiza bagatamo n’imyenda, ugasangamo imyenda y’imbere yabo ndetse n’iyindi, nibuka ko byabaye no mu kwezi kwa gatandatu, n’uwo mukecuru namubereka hari mu masaka, n’abantu baratambukaga bakamumenya bamumenyeye ku myenda yabo”.
Undi yagize ati” nanjye mperutse epfo iriya mpasanga imyenda y’umugore, nubwo ntari mbyitayeho cyane ariko nabwiye abantu ko aribo. Rwose ibi bintu byo kwiyambura ubusa mu mirima ni ukwitesha agaciro, dore n’aba bakobwa biyambika ubusa mu muhanda bakagenda, rwose nukwitesha agaciro gake, ndetse ni agasauzuguro, ntago baba bubaha ingo zabo, iyo umugore ananiranye anyway inzoga nyine”.
Aba baturage bakomeje bavuga ko ibi biteza ibibazo, kuko umuntu wasinze biba byarangiye kuko atanabasha kumenya uko urugo rwe rumeze. Gusa bwaba ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubwakarere ntago bwigeze buboneka kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo cy’ubusambanyi buri gufata indi ntera buri gufata indi ntera muri uyu murenge wa musanze, gusa umuyobozi w’umurenge wa Cyabagarura bwana Niyoyita Ali, avuga ko ubu busambanyi burimo gutizwa umurindi n’inziga yitwa imidindiri gusa ngo bari kwegera abagore bari gusebya bagenzi babo kugira ngo babigishe.
Muri aka karere ka Musanze usanga abenshi biganjemo abagore mu masaha ya mugitondo bari mu tubari, bamara gusinda bakajya muri ubwo busambanyi kuburyo usanga abandi baturage basaba ko hajyaho amasaha yo kujya no kuva mu kabari, kuko ngo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirakomeza kwiyongera ubutitsa.