Abaturage bo mu mudugudu wa Kanyabirayi mu kagali ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’abagore babatega bakabambura ibyabo. Aba baturage bavuga ko mu masaha ya nijoro biba bigoye cyane gutambuka by’umwihariko muri uyu mudugudu mu tuyira twaho kubera ko hasigaye hari abagore bahabategera bakabambura.
Bemeza ko akenshi na kenshi abo bagore baba bitwaje ibyuma n’inzembe kuburyo ushatse kubarwanya bamukomeretsa. Ibi kandi biremezwa n’umukuru w’umudugudu wa ‘Kanyabirayi’ uvuga ko hari abagore batera ‘Kaci’ abahisi n’abagenzi bakabambura utwabo.
Muri ako gace kandi ngo abagore badukanye ingeso yo kureshya abagabo bakababwira ko babakunze, bagerana mu nzu bakabateza amabandi akabambura ibyo bafite. Nyiramugisha Denise, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Musanze aherutse kuvuga ko biteye inkeke kubona abagore bishora muri izo ngeso zigayitse.
Yasabye abagore babirimo kubivamo kuko Atari ibyakaranze umutima w’urugo anabibutsa ko uzabifatirwamo azahanwa. Icyakora abaturage batuye muri ako gace basaba inzego z’umutekano gukorwa umukwabo maze abazabifatirwamo bagahanwa by’intangarugero.