Mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya, haracyari umuco wo gukeba ibice by’imyanya ndangagitsina y’abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka itanu na 15. Uyu mugenzo umaze kugira ingaruka ku barenga miliyoni 230 ku Isi, bigatera impaka n’impungenge ku burenganzira bwa muntu.
Buri mwaka, tariki ya 6 Gashyantare, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ikoreshwa ry’iyi myitwarire, izwi nka Female Genital Mutilation (FGM). Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abagore n’abakobwa barenga miliyoni 230 bakebwe, bamwe bacibwaho igice cy’imyanya ndangagitsina yabo, abandi bakayikurwaho burundu.
Iki gikorwa gikorerwa abakobwa badafite ubushake cyangwa uburenganzira bwo kubyemera, kandi nta nyungu na nke kiba gifitiye ubuzima bwabo. Ahubwo, gishobora guteza ibibazo bikomeye birimo kuva amaraso menshi bishobora no gutera urupfu, indwara zifata imyanya ndangagitsina, kubabara mu kwihagarika, ndetse no kutagira ubushake cyangwa ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ikindi ni uko abakobwa bakebwe bagira ihungabana rikomeye, bagakunda kugira ibibazo mu kubyara, bigatera impfu nyinshi z’abana bavuka. OMS itangaza ko buri mwaka hakoreshwa arenga miliyoni 1.4$ mu kuvura ingaruka z’iri kebwa, kandi niba nta gikozwe, uyu mubare ushobora gukomeza kuzamuka.
Nubwo uburyo bwo gukeba butandukanye bitewe n’umuco w’ibihugu bikibikora, ubwibasiye cyane ubuzima ni ubwo gukata imyanya ndangagitsina yose y’inyuma, hanyuma hakabaho kudoda aho yasigaye, hasigazwa akobo gato gacamo inkari. Uwagiriwe iri kebwa aba asabwa kongera kubagwa kugira ngo abashe gukora imibonano mpuzabitsina no kubyara.
Nubwo ababyeyi babifata nk’uburyo bwo kurinda abana babo kwishora mu busambanyi, OMS ibifata nk’igikorwa gihutaza uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
Iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye risaba ko hakorwa ingamba zihamye mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, uburezi, ubutabera, n’izishinzwe kurengera abagore, mu rwego rwo kurwanya burundu iri hohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.