Ni mu murenge wa rwaza wo mu karere ka Musanze, aho hari abagore bakubitwa n’abagabo babo ariko bagahitamo kubiceceka kugira ngo abagore bagenzi babo batabaseka, ndetse bakanababwira ko ngo naba nyina bakubitwaga bagaceceka ngo kubera ko ariko ingo zubakwa.
Aba bagore bakomeje batangaza ko abagabo babo bakunda kubakubita nk’iyo batashye basinze, ariko bagahitamo guceceka kugira ngo bitajya hanze abandi bagore bakabaseka, ndetse imvugo ivuga ko ariko zubakwa ikaba iturufu yo guhisha ihohoterwa bakorerwa, dore ko babikura ku kuba naba nyina barakubitwaga bakababwira uko. Umugore umwe yagize ati” biterwa n’ingeso z’umugabo, hari igihe ashobora gutaha yasinze, akisabunza, akaba atatuma uyiraramo da”.
Yakomeje agira ati”inshyi urazirya rwose bwacya mu gitondo ukajya guhinga ukiyumanganya. Nonese buri munsi wahora ku musozi? Ntago wahora ku musozi buri munsi, ntago wahora uhamagara ngo nyabuna muntabare, wenda hari igihe aza afite akamo ukavuga ngo nubona aho wikinga bugacya, ukaba ugize amahirwe ukayiraramo udakubiswe”. Aba bagore bahurije ku kuba bakubitwa buri gihe kuburyo kwirirwa ujya gutabaza bitari ngombwa, ndetse banavuga ko hari ubwo watabaza ku muntu wimereye neza maze akaguha urw’amenyo.
Undi yagize ati” hari ubwo uvuga umuturanyi yimereye neza akakota,wajya kubyumva ukabyumva hanze kandi byarabereye mu mabanga, uhitamo rero kwicecekera maze ukareka kujya uvugwa buri munsi, ukishakira umutekano iwawe”. Bakomeje bavuga ko kandi hari nubwo kwirirwa uvuga ubona bitari ngombwa bitewe n’uko ibibaye Atari wowe gusa bibayeho, gusa bakavuga ko ikintu kibitera ari imyumvire y’abagabo bavuga ko badashaka gutegekwa n’abagore, bityo ngo umugabo utakubise umugore akaba ari imbwa.
Gusa kuri iki kibazo abagabo ba hano muri Rwaza ndetse n’abagore ntago babivugaho rumwe, kuko Tv1 dukesha iyi nkuru ubwo yageze kuga centre kari mu murenge wa Rwaza bagasanga abagabo bicaye bakikije isafuriya irimo inyama iteretse ku mashyiga, bavuze ko impamvu bahitamo kurira ku kabari ari uko abagore babo babakubita ndetse ntibanabatekere. Umwe yagize ati” aho kugira ngo ujye murugo baguhe ibiryo bari no kugukubita, ntiwakwirira muri restorant wagera murugo ukiryamira mu mahoro?”.
Bakomeje bavuga ko abagore babo babaganje kuburyo nta mugabo ugitema igitoki mu nsi y’urugo, ndetse yewe bakaba bitunze kumakofi yabo birirwa bashakisha, ndetse banahuriza ku kuba abagore babo ahubwo aribo babakubita, gusa ko nk’iyo ugeze mu rugo ukitonda umugore ntumusakurize arakubabarira ntagukubite.
Umunyamabangan nshingwabikora w’umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, yavuze ko abagabo bagikubita abagore bagakwiye kugaragazwa maze bagahanwa. Uretse muri uyu murenge wa Rwaza hari abagore bakubitwa ariko bakabiceceka, no mu tundi duce tw’aka karere hari abagore bakubitwa, ariko bakavuga ko bikunze kugirwamo uruhare n’inzego z’ibanze, bagezaho ibibazo byabo bakabyirengagiza, kugeza ubwo bakiriye kujya bakubitwa n’abagabo babo ntibanabigaragaze kugira ngo badasenya ndetse bakavuga ko ari ko zubakwa.