Ni mu kagari ka Bihembe, Umurenge wa kabagari biherereye mu karere ka Ruhango, aho ubuharike bwahawe izina bikitwa gusaranganya nk’uko abaturage batuye muri ako gace babisobanuye, ariko byose ngo bikaba biterwa n’uko abagabo babaye bakeya noneho abagore bakaba benshi cyane.  Nyuma yo gufata umugore we amuca inyuma umugabo agahita afungwa, umuryango we wagaragaje akarengane arimo kubera imbaraga z’uwamuciye inyuma.

 

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa TV1, aba baturage batanze urugero ku mugabo usaranganwa n’abagore babiri, aho umugore witwa Izabinyibuka Felisiya avuga ko umugabo we asaranganwa n’undi mugore w’umuturanyi, ariko aho kugira ngo abantu bamufashe ahubwo bakabishyigikira, ndetse akanarenzaho avuga ko iyo agerageje kuvuga ahubwo wa mugore utwara umugabo we aza akamukubita.

 

Uwo mugore nanone uvugwa ko atwara umugabo we yabyemeje avuga ko koko umugabo wa Izabinyibuka agirana umubano na we, ariko akaba arengana kuko nta ruhare abigiramo dore ko umugabo atamukurura cyangwa se ngo amuhatirize kujya kumureba ahubwo byose umugabo abikora ku bushake bwe.

 

Musaza w’uyu mugore uvugwa ko yatwaye umugabo wa Izabinyibuka yabwiye umunyamakuru ko mushiki we nta muntu ugomba kumurenganya, kubera ko uyu mugabo ava iwe mu rugo akajya kureba mushiki we, rero na mushiki we kuko aba ategereje umuntu wo kuza kumureba ntago yamwanga kandi amubonye atarushye.

 

Abagore bo muri aka gace bakomeje bavuga ko ibi bitari bikwiriye, kubera ko niba umugore yarasezeranye n’umugabo mu mategeko ibyo bise kwimanukanira umugabo, ntago undi mugore yagakwiye kwiba uwo mugabo ahubwo nawe yagakwiye kujya gushaka uwe, mu gihe abagabo bo batabyumva muri ubwo buryo, ahubwo bo bavuze ko kubera ubuke bwabo bagakwiye kubasaranganya kugira ngo abagore bose bakwirwe.

 

Abagize icyo bavuga nk’ibitekerezo kuri ibi bibera muri aka kagari, bavuze ko abagore benshi batazi impamvu ibi bibabaho, ariko ni uko bishyiramo ko basezeranye n’abagabo babo bakumva bihagije bigatuma babafata nabi ntibazongere no kubitaho kubwo gutekereza ko amategeko abemerera ko basezeranye, ariko mu gihe ibyo bitaracika bazajya bahora bisanga abagabo babo bari gusaranganwa.   Umugore ukurikiranweho gusambanya umwana akanamwanduza indwara yisobanuye mu buryo bwatangaje benshi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved