Abagore bavuze uko gahunda yadutse yiswe ndongora nitunge iri kubahangayikisha.

Bamwe mu bagabo batuye mu mirenge ya Nyamyumba, Rugerero, Gisenyi na Rubavu mu karere ka Rubavu barashinjwa kwicara badakora, bagatungwa n’abagore muri gahunda yadutse yahawe izina rya ‘Ndongora Nitunge’. Ni ibyatangarijwe umunyamakuru wa BWIZA ubwo yasuraga abakorera n’abarema isoko rya Rubavu ndetse n’abari mu nkengero yaryo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022.

Umugore umwe mu bari muri iri soko yatangaje ati: “Abagabo b’ino aha barakize. Hari umugabo wavuze kuri radiyo ngo abagore b’ino aha ni Ndongora Nitunge baramutuka. Ntabwo yabeshye. Ntabwo abagabo b’ino aha bahahaga, umugabo uhahaga ni 1%. Abenshi birirwaga bari gukora, ntibahahire urugo.”

Mugenzi we abajijwe impamvu abona yaba ituma bagira iyi ngeso, yagize ati: “Ntabwo umugabo yaza, yakoreye amafaranga ngo ajye kuyanywa. Impamvu ingo z’ino aha zisenyuka, umugabo azakorera igihumbi, ajye gukina ikiryabarezi, yibagirwe ko yasize imbyaro hariya, yibagirwe ko yasize umugore, ubona wamugore we azihanganira za ngeso za wa mugabo?”

Uwa gatatu yavuze ko nta mugabo ufite umugore umwe, ikaba ari yo mpamvu batita ku ngo zabo. Ati: “None se ufite umugore umwe nta we, bose bafite abagore hirya no hino. Ubu naratawe njyewe, ni njye urera abana. Ndongora nitunge irahari. Bisobanuye yuko umugabo n’ubundi aba adashinzwe gutunga umuryango, we ashinzwe kwitunga ku giti cye.”

Uyu mugore ufite abana batanu avuga ko ubwami bw’Imana ari bwo bwakemura iki kibazo cy’abagabo batita kun go zabo. Ati: “Ahari ubwami bw’Imana ni bwo buzagikemura.” Iki kibazo kimaze gufata intera kandi kivuzwe kenshi mu itangazamakuru. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko kugira ngo gikemuke, bateganya gukora ubukangurambaga mu mirenge imwe n’imwe. source: BWIZA

Inkuru Wasoma:  Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda.

Basobanuye uburyo inkari z’abagore zirimo guteza amakimbirane hagati yabo n’abagabo babo.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Danny Nanone yakomeje ku makimbiranye amazemo iminsi n'umugore babyaranye mu ndirimbo nshya yasohoye.

Basobanuye uburyo inkari z’abagore zirimo guteza amakimbirane hagati yabo n’abagabo babo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved