Abagore batanu batangije idini ritemera gahunda za Leta zirimo kujyana abana ku ishuri, kwishyura Ubwisungane mu kwivuza n’izindi nyinshi kandi bakagenda bavuga ko isi igiye kurangira, batawe muri yombi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. Aba bagore batangije iri dini baryise ‘Abadakata hasi’.
Aba baturage bafatiwe mu mudugudu wa Bushenyi mu kagali ka Mukoyoyo mu murenge wa Rwinkwavu kuri uyu wa 6 Nzeri 2023. Abadakata ni idini ricyaduka ryatangijwe n’abagore batanu barimo umukobwa umwe, uyu mukobwa akaba yareruriye ubuyobozi ko atazashaka umugabo, hakabamo abakecuru babiri n’abagore babiri bakuye abana babo mu ishuri ngo barindiriye ko umunsi w’imperuka ugera.
Aba bagore bose ntabwo bemera gahunda za Leta zose zirimo gukingiza abana, kubajyana mu ishuri, gutanga mituweri, guhinga ngo kuko uwiteka yamaze kubahingira ibyo bazarya nibagera mu ijuru, bakaba bizera ko imperuka iri hafi cyane.
Murekezi Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bagore batawe muri yombi kugira ngo babanze baganirizwe bakurwemo iyo myumvire mibi. Yavuze ko nyuma yo kuganirizwa bazarekurwa bagasubira mu ngo zabo.
Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko abagabo b’aba bagore babwiye ubuyobozi ko abagore babananiye, aho birirwa basenga mu gihe abagabo baba bagiye gushaka imibereho. Abagabo ngo basobanuye ko bagerageje kubasobanurira ariko abagore banga kuva ku izima. Gitifu yakomeje gusaba abaturage kujya basengera mu madini n’amatorero yemewe na Leta bakareka gusengera ahatemewe kandi buri wese yemerewe gusengera mu idini cyangwa itorero ashaka ryemewe na Leta, anasaba abaturage kwamaganira kure ababayobya.