Abagore b’inshoreke batangiye guhigwa bukware bashinjwa gutera igihugu umwaku

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko mu Ntara ebyiri zo mu Majyaruguru y’iki gihugu zimaze amezi menshi zikora igikorwa cyo gutandukanya abashakanye babana mu buryo butemewe n’amategeko (inshoreke) mu rwego ngo rwo kubahiriza ‘Imibanire mboneramuco ndetse no gushinjwa gutera umwaku igihugu ntigitere imbere’.

Ni nyuma y’itegeko ry’ubuyobozi, aho kuri ubu ingo zibana mu buryo butemewe n’amategeko zikomeje gutandukanywa ku ngufu. Icyakora Leta inavuga ko kubana gutyo ari icyaha, ari na byo bitera umwaku igihugu ntikihute mu iterambere.

Kugeza ubu mu ntara ya Ngozi honyine abagore 237 bamaze koherezwa iwabo kuva mu kwa mbere k’uyu mwaka. Leta yifashisha imbonerakure, zikajya urugo ku rundi zibaza ibyangombwa byemeza ko umugore/umugabo ari uwawe zasanga atari uwawe zikabatandukanya zititaye ku myaka mumaranye no ku bana mwabyaranye. Ababigenderamo cyane ni abagore kuko inzu aba ari az’abagabo.

Nyuma yo guhiga ababanaga n’abandi muri ubwo buryo,mu 2017, biturutse ku itegeko ry’umukuru w’Igihugu icyo gihe, nyakwigendera Pierre Nkurunziza,perezida uriho ubu,umukiristo wo mu idini gatolika,Evariste Ndayishimiye nawe yasabye ko abantu babana badasezeranye batandukanywa.

RFI ivuga ko intara ebyiri zo mu majyaruguru ziri ku isonga mu gukemura iki kibazo cy’ababana badasezeranye bagatandukanywa ku gahato. Mu gihe Guverineri w’intara ya Ngozi, Désiré Minani, yemeza ko babanje gukora ubukangurambaga no gusobanurira abantu mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023.

Uyu Désiré Minani aganira na radiyo ya BeTV yagize ati “Kuva muri Mutarama, twahagaritse icyiciro cyo kugira inama maze dutangira kwirukana muri iyo miryango abagore babana n’abagabo mu buryo butemewe n’amategeko. Twari tumaze kwirukana abagore 237 mu ntara ya Ngozi kugeza ku ya 26 Werurwe 2024.”

Inkuru Wasoma:  Uwabaye Perezida arakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri iki gihugu byabitangaje ubuyobozi, buherekejwe n’Imbonerakure n’abapolisi, bujya mu rugo rwa buri mugabo n’umugore babana gutyo, nk’uko umugore wo mu ntara y’abaturanyi ya Kayanza abisobanura.

Iyi ntara ya Kayanza nayo irakataje mu guhiga inshoreke, aho abashakanye bagera kuri 200 bamaze gutandukanwa. Uyu mugore yagize ati “Bagenzura niba wubatse byemewe n’amategeko basanga atari byo, bagahatira umugabo gusubira kubana n’umugore we wa mbere maze inshoreke igasubizwa ku babyeyi be. Hanyuma bagakinga urugi rw’inzu.”

Igitangaje ni ukuntu abagore bamaze imyaka cumi n’itanu kugeza kuri makumyabiri – rimwe na rimwe bafite abana bagera ku munani – bari gusubizwa ku babyeyi babo, abana batandukanijwe na ba nyina bagahatirwa kubana n’umugore wa mbere, cyangwa n’abagabo bagahatirwa kujya kubana n’umugore wabo wa mbere bamaze imyaka isaga icumi barataye.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe icyateye umugabo w’imyaka 54 gukora ubukwe n’umwana w’imyaka 4 y’amavuko

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri iki gihugu byabitangaje ubuyobozi, buherekejwe n’Imbonerakure n’abapolisi, bujya mu rugo rwa buri mugabo n’umugore babana gutyo, nk’uko umugore wo mu ntara y’abaturanyi ya Kayanza abisobanura.

Iyi ntara ya Kayanza nayo irakataje mu guhiga inshoreke, aho abashakanye bagera kuri 200 bamaze gutandukanwa. Uyu mugore yagize ati “Bagenzura niba wubatse byemewe n’amategeko basanga atari byo, bagahatira umugabo gusubira kubana n’umugore we wa mbere maze inshoreke igasubizwa ku babyeyi be. Hanyuma bagakinga urugi rw’inzu.”

Igitangaje ni ukuntu abagore bamaze imyaka cumi n’itanu kugeza kuri makumyabiri – rimwe na rimwe bafite abana bagera ku munani – bari gusubizwa ku babyeyi babo, abana batandukanijwe na ba nyina bagahatirwa kubana n’umugore wa mbere, cyangwa n’abagabo bagahatirwa kujya kubana n’umugore wabo wa mbere bamaze imyaka isaga icumi barataye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved