Abagore bo muri uyu murenge babangamiwe no kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu kabari

Hashize ukwezi abagore batuye mu murenge wa Kibangu wo mu karere ka Muhanga, babujijwe kujya mu kabari ako ari ko kose nyuma y’isaha ya saa moya. Ni amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibangu, ariko abaturage cyane cyane abagore bakaba bavuga ko iki cyemezo kibabangamiye.

Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko kuva icyo cyemezo cyajyaho gishyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge, umugore ufatiwe mu kabari acibwa amande y’ibihumbi 10frw, umwe yagize ati “kuva icyo cyemezo cyajyaho, umugore ufatiwe mu kabari nyuma ya saa moya bamujyana ku murenge bakamufunga, hanyuma bakamuca amafaranga ibihumbi 10frw, ubuse ko izo saa moya aribwo umugore aba avuye mu turimo two mu rugo, siho yakagiye mu kabari akisomera ako gacupa k’urwagwa?”

Aba baturage bakomeje bavuga ko Atari ibyo gusa, kubera ko ngo n’umugore uri kumwe n’umugabo we muri ako kabari batamurebera izuba, icyo bitaho gusa ari uko ari mu kabari ntabyo kuvuga ko ari kumwe n’umugabo we ubundi amafaranga akayishyura. Bamwe mu bagabo bavuze ko iki cyemezo ari ukugaragaza ko umugore adafite uburenganzira bungana n’ubw’umugabo kuko kirababangamira cyane.

Gusa ku rundi ruhande, hari bamwe mu bagore bavuze ko iki cyemezo cyabafashije cyane, umwe muri bo yagize ati “Nk’ubu nafataga ibishyimbo nkabishyira muri aka gakapu kanjye nkabijyana kubigura inzoga, ariko kuva icyo cyemezo cyajyaho, aho kujyana ibyo bishyimbo, ndabiteka njye n’umuryango wanjye tukabirya.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo n’umugore b’I Kayonza babyaye umwana bamuta mu bwiherero mu maboko Atari ayayo

Mukamutari Valeria, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibangu, yavuze ko iki cyemezo cyashyizweho mu intangiriro z’icyumweru cyo kwibuka ku inshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, hagamijwe gukumira umutekano muke uterwa n’abagore basinda bagakora uburaya.

Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe ufite imyitwarire myiza ubujijwe kujya mu kabari, n’ayo mafaranga bavuga bacibwa bakaba koko barayacibwaga mu kwezi kwa kane, ariko kuri ubu nta muntu uyacibwa. Gusa nubwo bimeze gutyo, kuri ubu muri buri kabari kose ko mu murenge wa Kibangu, nyuma ya saa kumi n’ebyiri usangamo abagabo gusa, ari nabo bavuga ko umugore ugaragaye mu kabari ayo masaha, acibwa amande.

Mu gutanga ibitekerezo, abaturage bo muri uyu murenge bavuze ko kwemerera abagabo kujya mu kabari abagore bakabibuzwa, bigaragara nko kuvangura, ahubwo wenda bashaka abafite imyitwarire mibi bagakurwa mu bandi abasigaye bakabona ubwisanzure nk’abandi bose.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved