Ubwoko bwa Hamar ni ubwoko bw’abantu butangaje bwibera muri Ethiopia ku mugabane wa Afurika, aho abagore cyangwa abakobwa bisabira abagabo kubakubita. Ni ubwoko usanga buzi ibikorwa bitandukanye bibera ku Isi harimo nk’umupira w’amaguru, ariko kuba babizi byose ntabwo bibabuza gukora umuhango ukomeye mu muco wabo aho abagore baterwa ishema no kwemera gukubitwa n’abagabo babo.
Ni ubwoko buherereye mu mashyamba akikijwe n’imisozi mu burengerazuba bw’ikibaya cya Omo mu majyepfo ya Ethiopia, bugizwe n’abantu barenga 50,000. Bibera mu muhango wo gusimbuka imfizi witwa ‘’Ukuli Bula’’ utangira ab’igitsina gore bose bavukana babyina imbyino, muri uko kubyina bo ubwabo baritanga bagakubitwa n’abagabo.
Abagore barakubitwa kugera ubwo mu migongo yabo habaye inyama n’amaraso. Mu gihe cyo gukubitwa ntabwo umugore aba yemerewe gutaka, nta nubwo aba ashobora kwirukanka ngo ahunge ahubwo usanga baba basaba abagabo kugumya kubakubita cyane byisumbuyeho.
Abagore bemera gukubitwa mu rwego rwo kwerekana urukundo baba bakunda abagabo babo, ndetse bifasha abasore bitegura kuba abagabo kuba bakemerwa nk’abagabo iyo bakoze uwo muhango. Inkovu basigirwa n’ibyo biboko zituma bahabwa buri kimwe cyose basaba n’igihe cyose bakenera ubufasha. Iyo birangiye umugabo aba asabwa gusimbuka imfizi 15 kugira ngo yemererwe kurongora, iyo abikoze habaho kwishimira icyo gikorwa maze hakabaho ibirori byo gusoza uwo muhango.
Gukubitwa si umuhango gusa. Abagore bo mu bwoko bwa Hamar bazwiho kuba bakubitwa n’abagabo babo na nyuma yiyo mihango, igihe cyari cyo cyose umugabo ashobora gukubita umugore we uko abishaka kugeza amaze kubyara abana babiri.
Amategeko yo muri ubwo bwoko avuga ko abagabo badakeneye gusobanura impamvu bakubita abagore babo kuko bemererwa kuba babikora igihe cyose babikeneye. Ibi byatumye abagore benshi bo muri ubu bwoko bagira inkovu mu migongo yabo, babifata nk’ubwiza ndetse birabashimisha.
Uretse ibi umugore wo mu bwoko bwa Hamar aba agomba gukora imirimo yose yo mu rugo, kwita ku bana, gutera imyaka ndetse no kwita ku matungo. Abagabo bo muri ubu bwoko baba bashobora kurongora abagore barenze umwe, umugore utari uwa mbere aba afashwe nk’umucakara kuko ni we ukora imirimo myinshi. Source:bwiza.
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video