Benshi bakunze kunenga igistinagore ko kitazi kugira ibanga nyamara ngo biri muri kamere yabo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batazi ibyo kubika ibanga kandi nababishoboye badashobora kurenza iminsi 2 n’iminota 15 bataramena ibanga babikijwe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke ziyobowe na Michael Cox mu gihugu cy’u Bwongereza bugaragaza ko abagore muri rusange babika ibanga nibura mu masaha 48 n’iminota cumi n’itanu gusa. Ibi bihwanye n’iminsi ibiri yiyongereyeho iminota 15 gusa.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 3000 bari hagati y’imyaka 18 na 65 bwerekana ko abagore bane ku icumi badashobora kubika ibanga.
Nk’uko ikinyamakuru the Telegraph kibitangaza, abarenga icya kabiri mu bakoreweho ubu bushakashatsi bashyize mu majwi kunywa inzoga nk’impamvu nyamukuru ibatera kuvuga cyane, bibiri bya gatatu bemeye ko bafite ingeso bisanganiwe yo kutabika ibanga naho bitatu bya kane bashimangira ko bazi kubika ibanga.
Muri ubu bucukumbuzi byagaragaye ko mu mabanga atatu abitswa umugore mu cyumweru rimwe muri yo aribwira umuntu umwe mu bo babana cyangwa mu nshuti ze za hafi. Batandatu ku icumi mu babajijwe, bamenera ibanga abadafite aho bahuriye na nyiraryo kugira ngo hato nyirubwite atazamenya ko bamuvuyemo.
Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abagore bakoreweho ubushakashatsi bemeza ko bamena ibanga kugirango bumve baruhutse. Ariko bibiri bya gatatu bamara kumena ibanga umutima ugatangira kubashinja. Mu gihe abarenga bane mu bagore icumi bumva gusangira amabanga n’umuntu batazi ntacyo bitwaye.
Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni nako amabanga arushaho gushyirwa ahagaragara cyane benshi mu bakobwa babajijwe muri ubu bushakashatsi bemeye ko bamena amabanga menshi hakoreshejwe ubutumwa bugufi n’ibiganiro mbonankubone, n’ubutumwa bohererezanya ku mbuga.
Ubu bushakashatsi kandi uretse kuba bwaragaragaje ko abagore batabasha kubika ibanga iminsi ibiri, bwerekanye ko byinshi mubyo abagore baganira cyane usanga higanjemo ibihuha no kumena amabanga babikijwe. Ndetse ngo mirongo inani ku ijana bafata umugabo wabo nk’umubitswabanga w’imena.