Mu 2021, Guverinoma yatangaje ko imodoka zikoresha amashanyarazi zisonerwa imisoro. Icyo gihe hari hitezwe impinduka ebyiri z’ingenzi. Igabanuka rya lisansi igihugu gitumiza mu mahanga no kugabanya imyuka ihumanya isohorwa n’imodoka zikoresha lisansi na mazutu.
Ntabwo ari ibintu Abanyarwanda bahise bitabira ako kanya, kuko batari bamenyereye imikorere y’imodoka z’amashanyarazi. N’ikimenyimenyi, mu myaka yari yarabanje, imodoka z’amashanyarazi zinjiraga mu gihugu zabarirwaga ku ntoki.
Nko mu 2018, hari harinjiye imodoka imwe gusa y’amashanyarazi, mu 2019 ziba 10, mu 2020 ziba 19 mu gihe umwaka wa 2021 warangiye zimaze kuba 65. Imyaka yakurikiyeho, kuko nta misoro myinshi zishyuraga, abantu batangiye kuziyoboka, ariko bamwe babikora mu buryo bubahombya.
Izishaje zatangiye kwiyongera i Kigali
Umwaka ku wundi, kuva mu 2021, imodoka z’amashanyarazi ziyongera ku bwinshi mu Rwanda. Ubwo ni ukuvuga cyane iza hybrid, zikoresha amashanyarazi na lisansi icyarimwe, ari nazo zayobotswe cyane.
Inyinshi ziri mu gihugu ni izo muri Koreya y’Epfo zikorwa na Kia na Hyundai, zikurikirwa n’iza Toyota mu gihe izikorwa n’inganda zo mu Burayi ari nke kurushaho.
Magingo aya 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ni iza hybrid, gusa usesenguye neza ushobora gusanga ibyo leta yari yiteze zisonerwa imisoro, bitaragezweho ku buryo bukwiriye.
Iyo ugeze mu magaraje amwe n’amwe mu Mujyi wa Kigali, usangamo imodoka nyinshi za hybrid zapfuye, batiri zitagikora. Abakanishi basobanura ko abantu benshi bihutiye kugura imodoka za hybrid kuko nta musoro bari bwishyuzwe ariko batatekereje ku buziranenge bwazo.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Hari abazigura bashaka kugabanyirizwa imisoro gusa, ariko yayigeza i Kigali ikagenda igihe gito, batiri igatangira gupfa, bikaba ngombwa ko ikurwamo igakoresha lisansi bisanzwe.”
Imibare igaragaza ko nibura 45% by’imodoka za hybrid zinjira mu Rwanda ziba zimaze imyaka iri hagati ya 10 na 14.
Ibyo bituma inyungu ebyiri leta yari yiteze irimo kugabanya lisansi itumizwa no kurengera ibidukikije itagerwaho kuko u Rwanda ruhinduka ahantu hajugunywa batiri zishaje.
Umusoro mushya uziyongeraho
Mu guca intege kwinjiza mu gihugu imodoka za hybrid zishaje, Guverinoma yashyizeho imisoro izatangira gukurikizwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.
Iyo misoro irimo ko umusoro ku byatumijwe mu mahanga ungana na 25% uzakomeza gusonerwa izi modoka, hanyuma zishyure TVA ya 18%, n’umusoro ufatirwa wa 5%.
Undi musoro wongereweho ni umusoro ku byaguzwe uzajya ubarwa bitewe n’imyaka imodoka imaze. Imaze imyaka itarenze itatu izajya yishyura umusoro ungana na 5%, imaze imyaka iri hagati ya 4-7% yishyure umusoro ungana na 10% mu gihe izimaze imyaka iri hejuru y’umunani zizajya zishyura 15%.
Urebye imodoka nyinshi ziri muri Kigali za hybrid, zakozwe mu myaka ya 2013, 2014, 2015. Bivuze ko niba ari imodoka yo mu 2015, umusoro izajya yishyura uzajya uba ungana na 38% by’agaciro k’imodoka.
Guverinoma isobanura ko uyu musoro uzatuma abantu bashyira imbaraga mu kugura imodoka za hybrid zikiri nshya hamwe n’iz’amashanyarazi zakomeje gusonerwa.
Abatumiza imodoka mu mahanga basobanura ko impamvu imodoka nyinshi za hybrid ziri mu Rwanda nyinshi ari izo hagati ya 2011 na 2016, ari ukubera ko arizo ziba zihendutse ku buryo umuntu agiye kugura ifite ikoranabuhanga rigezweho, yishyura amafaranga menshi kurushaho.
Uba usanga inyinshi igiciro cyazo kiri hagati y’ibihumbi 10$-15$, mu gihe izo mu myaka ya vuba, ikiguzi kigera mu bihumbi mirongo.
Guverinoma ishyigikiye cyane izikoresha amashanyarazi gusa
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yabwiye IGIHE ko mu byari byitezwe imodoka za hybrid zisonerwa umusoro, hari ibyagezweho n’ibitaragezweho.
Ati “Ku bijyanye no kurengera ibidukikije, twavuye ku modoka zikoresha lisansi tugera kuri hybrid, ubwo ni ukuvuga ko tuba twagabanyije ariko icyo twabonye ni uko imodoka nyinshi za hybrid ziba zikuze cyane kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ubundi batiri baba bateganyije imyaka nk’umunani.”
“Iyo iyo myaka irenze, batiri zitangira kwangirika, byonyine kuzikuramo bazijugunya bigatera ikibazo ku bidukikije, ntizongere gukora neza, ariya mahirwe yo kuba ari hybrid ntiyongere kuba atanga umusaruro, tukaba dushaka kujya ku mashanyarazi zuzuye.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko abantu bakwiriye kubitekereza neza, bagatangira kugura imodoka z’amashanyarazi nubwo ku ikubitiro ziba zihenze ariko mu gihe gito nizo zitanga inyungu kurushaho.
Ati “Umuntu ashobora kwigora gato akagura imodoka y’amashanyarazi ariko vuba cyane mu mezi atandatu, umwaka umwe n’igice, inyungu ihita igaruka kuko amafaranga ayigendaho agabanuka 80%. Ni ukuvuga amafaranga y’amavuta ugereranyije n’ay’amashanyarazi, bigabanukaho 80%. Ni byo bifitiye inyungu abantu, kandi ibifite inyungu ni byo twakuyeho umusoro.”
Yavuze ko ku rwego rw’igihugu hari indi nyungu irimo kuko nk’amafaranga akoreshwa mu kugura lisansi n’andi, agabanuka, amadevize igihugu cyakoreshaga akaba make.
Ati “Bifite inyungu nini ku bantu ku giti cyabo ariko no ku rwego rw’igihugu.”
Ntabwo yemera ko ibyo leta yari yiteze ijya gusonera imisoro imodoka za hybrid bitagezweho, kuko hari abungukiye muri iyi gahunda n’abayihombeyemo,
Ati “Hari abaguze hybrid nshya, hari abaguze izitari nshya ariko zikora neza, hari n’abaguze izikuze cyane ugasanga inyungu ntiyagaragaye ariko si ibyo gusa, hari hakenewe no kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi. Niba twari twabanje kureba kuri hybrid, hari inyungu yabonetse, hari n’itarabonetse, hanyuma tukava kuri icyo cyiciro tukajya ku kindi.”
