Umuhanga mu bisigaratongo (archeologue) aravuga ko ibisigazwa by’inzu iri mu buvumo i Nazareth muri Israyeli ari yo nzu Yezu/Yesu yabayemo mu bwana bwe. Umwalimu Ken Dark, wigisha kuri Kaminuza ya Leading mu Bwongereza amaze imyaka 14 yiga ibisigatongo byo mu kinyejana cya mbere biri munsi y’inyubako igezweho y’abihaye Imana.
Avuga ko mu kinyejana cya 19 ibyo bisigaratongo byari byavuzwe ko byari inzu ya Yezu, Mariya na Yozefu. Hagati aho, abahanga mu by’amateka mu myaka ya 1930,bari babihakanye. Kuva icyo gihe, iryo tongo ryahise ryibagirana kugeza ubwo Prof. Dark atangiye umugambi wo kongera kwiga iby’iryo tongo Agira ati: “Jyewe si nigize njya i Nazareth gushaka inzu ya Yezu, nari nsanzwe nkora ubushakashatsi ku mateka y’umujyi wa kera y’ahaberaga ingendo nyobokamana ku bakirisitu b’aba Byzantin.
(Bisa nk’aho tugenda twegera ukuri) Avuga ko iyi nzu ya kera yo mu buvumo y’icyahoze ari urusengero rw’aba Byzantin, narwo ubu rusigaye ruri munsi y’inyubako y’Umuryango w’Ababikira b’i Nazareti. Aragira ati: “Icyo tuzi ku byanditswe ni uko uru rusengero ruzwi ko mu gihe cy’aba-Byzantin rwari rwubatswe ahahoze ari iwabo wa Yezu, hubatswe mu buvumo kandi hakaba harinzwe”.
“Ni urusengero rwitiriwe Yozefu Mutagatifu (cyangwa Eglise de la Nutrition), ruvugwa ko rwubatswe mu itongo Yezu yarerewemo, ari nabyo byanavuzwe mu rugendo rutagatifu rwabaye mu kinyejana cya karindwi”. Prof. Dark avuga ko ubushakashatsi bwe bwerekana ko iyi nzu ari iyo mu kinyejana cya mbere kandi ko yari yubatswe hagati mu rutare rwari ku gasozi.
Avuga ko umuntu wayubatse ari afite ubuhanga bwo gutunganya amabuye, ikintu gisanzwe ku muntu nka Yozefu uzwi muri Bibiliya ko yari umuntu yari afite ubuhanga mu bukorikori. Uyu muhanga avuga ko n’ubwo ibi byose biterekana neza ko iyi yari inzu Yezu yayibayemo,”bitari kure cyane y’ukuri”. source: umurava