Nyuma yo gusanga hari abantu badashobora kumara igihe kinini badakoze imibonano mpuzabitsina, ibi kandi bikagaragara hagati y’abashakanye cyangwa abatarashakanye iyi ngingo usanga itavugwa ho rumwe,iki kibazo cyaje gusubizwa n’abahanga muri siyanse aho hari indwara itera ibi maze bayita ‘Nymphomanie’.
Iyi ndwara idakunze kugaragara kenshi, usanga uyifite ahora yumva ashaka imibonano mpuzabitsina n’igihe abonye amahirwe akayikora ntanyurwe.bigatuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye,kugeza n’ubu abaganga ntibarabona impamvu zishobora kuba ziyitera ariko uko iminsi yicuma niko bagenda babona zimwe muri zo.
Zimwe muzamenyekanye harimo;kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika,agahinda gakabije no kwigunga, kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina.ibi byose rero bigatuma wumva uri wenyine ndetse abenshi bahita babona imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu gisubizo cy’ibi bigatuma abura amahoro akumva abura ikintiu gikomeye.
Nyuma y’aho hakozwe ubushakashatsi kuri iyi ndwara byagaragaje ko ikunda gufata cyane abantu b’igitsina gore, iyo ubu burwayi bwamufashe usanga yishimira abagabo cyane agahora ashaka kubakurura ngo babone ubwiza bwe n’uko bakore imibonano mpuzabitsina, ndetse abenshi muri bo usanga bakunda kubigeraho bikarangira baryamanye.
Iyi ndwara ya Nymphomanie,kugeza ubu nta muti irabonerwa ariko bimwe mu bimenyetso nko kugira agahinda gakabije, kwigunga, guhindagurika cyane bijyanye n’amarangamutima. usanga uyu muntu ufite iyi ndwara akeneye kuganirizwa n’abaganga babishinjwe abo bita aba “Psychologue” bize ibijyanye n’imitekerereze y’abantu.