Abahanzi barimo FireBoy, Yemi Alade, Mr Eazi na Chriss Eazy bongewe ku rutonde rw’abahanzi bazatarama muri Trace Awards

Itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y’Epfo bigiye gutangwa i Kigali ku nshuro ya mbere, hakaba haratumiwe abahanzi ndetse n’abahanzikazi bakomeye bo muri afurika ngo bataramire abitabiriye.

Nyuma yuko bari bafite urutonde basohoye,Kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri 2023,Trace Africa yongeye gusohora urutonde rw’abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bigamije guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu kubafasha gusakaza ibihangano byabo babinyujije mu kuri televiziyo zabo.

Ni urutonde rugaragaho amazina yabahanzi akomeye bamwe muri bo ni ubwa mbere bazaba bataramiye i Kigali nka Mr Eazi, Yemi Alade, BNXN bo muri (Nigeria), Camidoh(Ghana), Danni Gatto(Cape Verde),Fireboy DML(Nigeria), GAEL(Madagascar),Ghetto Kids(Uganda),Olamide wo muri Nigeria n’abandi benshi.

Mr Eazi umunyamuziki wo muri Nigeria akaba ari inshuti y’u Rwanda akaba yarashoye imari muri iki gihugu mu bikorwa byinshi bitandukanye.mu bitaramo bya Chop Life nibwo yaherukaga i Kigali ndetse azahurira kurubyiniro n’umuhanzi wo mu Rwanda Chriss Eazy. Chriss Eazy ufite indirimbo zakirwa neza n’abafana be nk’Inana, Edeni n’izindi nyinshi.

Chriss Eazy uri mu bazaririmba akaba anari ku rutonde rwa bahanzi babanya-Rwanda bahataniye ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.Ku wa 20 Ukwakira 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena niho ibyo birori bizabera aho kwinjira azaba ari ibihumbi 20 Rwf. Urutonde rwa mbere rwariho abahanzi barimo:Davido, Bruce Melodie,Asake, Bwiza,Bamby,Didy B, Tay C wo mu Bufaransa ndetse n’abandi benshi.

Olivier Laouchez umuyobozi wa Trace Africa aherutse kuvuga ko ibi babitekereje mu rwego rwo kurenga inzitizi zibangamira iterambere ry’umuziki, avuga ko kuva yayobora iyi televiziyo ibi ni bimwe mu byo bashaka gushyira imbere.Trace Global ifite itsinda ry’abanyamuziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye kujya mwiri rushanwa n’itabikwiye.

Inkuru Wasoma:  The Ben yandikiye papa we uherutse kwitaba Imana ibaruwa ikubiyemo ubutumwa buteye agahinda

‘Best Rwandan Artist’ iki ni igihembo cyongewemo kubera iri rushanwa rizabera mu Rwanda bituma hinjiramo abahanzi b’Abanyarwanda bahatana barimo: Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.naho Diamond Platnumz wo muri tanzaniya ahatanye cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo ndetse n’icyindirimbo ifite amashusho meza.

Nigeriya niyo ya mbere ifite abahanzi benshi bahatanye bagera kuri 40 muri ibi bihembo harimo nka :Wizkid, Davido, Burna Boy, Ayra starr na YemiAlade bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore, Rema na FireBoy DML. Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku isi hose ndetse amatora yahesha buri muhanzi amahirwe yatangiye kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2023.

FireBoy DML wamenyakanye mu ndirimbo nyinshi harimo ‘bandana’ YemiAlade nawe uhatanye mu bihembo Chriss Eazy

MR Eazi  inshuti y’u Rwanda agiye kongera gutaramira i Kigali

Inkuru Wasoma:  Abaturage bari gusaba kwegerezwa udukingirizo twinshi kubera ifunguro bari gufata rikabazamurira ubushyuhe

‘Best Rwandan Artist’ iki ni igihembo cyongewemo kubera iri rushanwa rizabera mu Rwanda bituma hinjiramo abahanzi b’Abanyarwanda bahatana barimo: Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.naho Diamond Platnumz wo muri tanzaniya ahatanye cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo ndetse n’icyindirimbo ifite amashusho meza.

Nigeriya niyo ya mbere ifite abahanzi benshi bahatanye bagera kuri 40 muri ibi bihembo harimo nka :Wizkid, Davido, Burna Boy, Ayra starr na YemiAlade bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore, Rema na FireBoy DML. Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku isi hose ndetse amatora yahesha buri muhanzi amahirwe yatangiye kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2023.

FireBoy DML wamenyakanye mu ndirimbo nyinshi harimo ‘bandana’ YemiAlade nawe uhatanye mu bihembo Chriss Eazy

MR Eazi  inshuti y’u Rwanda agiye kongera gutaramira i Kigali

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved