Abahanzi nyarwanda b’abasore beza (bongard) kurusha abandi| menya uwo ufana aho aherereye.

Ubwiza ni umutako  umuntu wese aba yifuza kugira, hari nabo usanga Imana yarabubihereye ku buryo bibatera kuvugwa cyane ndetse n’ibyo bakora bikamenyekana cyane kubera ubwiza karemano bifitiye. Bikunze kuba cyane ku bakobwa kuko bikunze kuvugwa ko ari nabo ubwiza bwabo buba bukenewe cyane, ariko si bo babugira gusa kuko n’abasore barabugira.

Tudatinze reka tukugezeho urutonde rw’abasore 7 b’abahanzi nyarwanda beza kurusha abandi, ariko uru rutonde tukaba twarukoze tugendeye ku bafana b’umuziki nyarwanda uko bagiye babashyira mu myanya barimo. Turahera hejuru tumanuka.

7 ANDY BUMUNTU

Andy Bumuntu ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane cyane n’igitsinagore kubera ijwi afite ariko bakamukundira cyane ubwiza karemano afite bijyanye n’igihagararo. Akaba yaratangiye umuziki we mu mwaka wa 2009 aho yabaye n’umubyinyi ukomeye mu itorero Mashirika. Ubwiza bwe bwatangiye kuvugwa cyane ubwo yaririmbaga indirimbo “ON FIRE” yakunzwe n’abatari bake cyane biganjemo igitsinagore. Uyu muhanzi akurikirwa n’abantu ibihumbi 104 ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yararirimbye indirimbo zitandukanye zirimo On fire, Valentine, Umugisha, Appreciate n’izindi zamukururiye igikundi, aho injyana aririmbano ijya gusa neza n’injyana ya Jazz.

6 IGOR MABANO

Igor Mabano ni umuhanzi nyarwanda uririmba cyane cyane indirimbo ziganjemo iz’urukundo zanamumenyekanishije cyane akanagira igikundiro ku bakundana kuko indirimbo akunda gukora ziganjemo umubano n’urukundo hagati ya babiri. Uyu musore yakunzwe n’abatari bake bavuga ko ari mwiza bamwita I bongard. Uyu musore yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016 ubwo yari arangije amashuri ye mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.  Akurikirwa n’abantu ibihumbi 267 ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu ndirimbo yakoze zigakundwa cyane harimo Dear mashuka,Easy n’izindi.

5 TOM CLOSE

Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom close yatangiye umuziki we byeruye ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mbere y’uko ajya gutangira kwiga kaminuza ubwo yatangije group yo kuririmba yise Afro saint ari kumwe n’abandi basore batatu, gusa mbere y’aho n’ubundi yakundaga kuririmba cyane kuko yabaga no muri chorale yaho asengera. Mu rugendo rwe rw’umuziki rwaje kumugeza kukuba ariwe muhanzi wa mbere watwaye igikombe cya Guma guma primus super star, aho yari anabifatanyije n’umwuga we w’ubuhanzi.

Tom Close rero abafana be uretse kumukundira ko ari umuhanga mu kuririmba, banavuga ko ari mwiza cyane, kuko hari n’abavuze ko kuba yarashatse umugore hari abakobwa yahemukiye abima amahirwe. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 388 ku rukuta rwe rwa Instagram. Indirimbo ze harimo Mbwira yego, ubuziraherezo, igikomere na Bulldog, iyo nakunze n’izindi. Abana n’umugore we Tricia Close banafitanye n’urubyaro.

Inkuru Wasoma:  Dore amagambo uba ugomba kwirinda kuvugira aho bapfushije

4 K8 KAVUYO

William Muhire uzwi ku izina rya K8 Kavuyo ni umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuririmbyi utuye muri America uzwiho kuririmba mu njyana ya Hiphop, ukunzwe cyane n’abatari bake kubera umuziki we abenshi bita ko ari inkunda rubyino, ibyo bigatuma urubyiruko rumukunda. Ni umwe mu basore abenshi bavuga ko ari mwiza urebeye ku buranga ndetse n’igihagararo cye nk’umusore. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 51 ku rukuta rwe rwa Instagram.

3 KITOKO

Kitoko Bibarwa ni umusore wakanyujijeho cyane ubwo umuziki nyarwanda wari utangiye gukundwa n’abanyarwanda agakundwa cyane kubera uburyo yitwara mu ma video ye noneho igihagararo n’uburyo afite isura ndende ndetse n’imisaya igoroye akaba ari na muremure kandi afite ibigango, byatumye ashyirwa k’urutonde rw’abasore beza kandi bakunzwe cyane cyane n’igitsinagore. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 305 ku rukuta rwe rwa Instagram, mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo urukundo, Rurabo, wenema n’izindi. Uyu muhanzi ubu akaba atuye muri America.

2 MEDDY

Ngabo Medard Jobert uzwi ku izina rya Meddy ni umuhanzi nyarwanda watwaye imitima y’abanyarwanda batuye mu Rwanda  n’abari hanze yarwo baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubera uburyo aririmba indirimbo ze z’urukundo ndetse akanazikorera amashusho mu buryo bukurura abantu. Uyu ni umugabo kuko ubu afite umugore, ariko wakunzwe cyane n’abakobwa n’abagore ku buryo hari n’abamubonaga ari kuri stage bakarwara imitima bigasaba ko abakoraho bakabona gukira. Uyu muhanzi akurikirwa n’abantu ibihumbi 846 ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane uretse ko nta nazo zitakunzwe harimo Slowly, Ntawamusimbura, Burinde bucya n’izindi. Meddy akaba afite umugore we bamaze umwaka babanye.

1 THE BEN

Mugisha Benjami uzwi ku izina rya The Ben, ni umuhanzi nyarwanda utuye mu gihugu cya America, ukunzwe cyane n’abakobwa kurusha abandi bahanzi kubera ubwiza bwe nk’umusore, umunsi ku munsi akaba agaragara yerekana umubiri we uburyo ari kuwubaka ibintu abakobwa bakunda cyane. The Ben nyuma yo gukorera umuziki hano mu Rwanda yaranawaguye atangira gukorana n’abanyamahanga ndetse ibitaramo hirya no hino ku isi arabihakorera. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 654 kuri Instagram.

Dore uko byari bimeze ubwo miss Iradukunda Elsa yafungurwaga

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved