Abahanzi nyarwanda bazaririmbira ku rubyiniro rumwe na La Fouine uzaturuka mubufaransa bamenyekanye| Menya ibizabera muri iryo serukiramuco.

Kuva tariki 30 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga 2022 hateganijwe iserukiramuco rya “Africa in colors”, iri serukiramuco rikazaba ririmo umuhanzi w’icyamamare ku isi yose ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa “La Fouine”.

Ubuyobozi bwa Africa in Colors bwamaze gutangaza abahanzi nyarwanda bazataramana na La Fouine mu gitaramo cyo gususurutsa abazitabira iri serukiramuco, hakaba harimo Riderman, Okkama, Ariel Wayz, Afrique, Kenny Sol, Chris Hatt na Angel Mutoni.

Igitaramo kizaririmbamo La Fouine n’itsinda rikomeye mu muziki wa afurica Magic system byitezwe ko kizabera muri car free zone yo mu mujyi wa Kigali tariki 3 Kamena 2022 aho kwinjira azaba ari ibihumbi 7 kubakomeje kugura amatiki mbere naho abazayagurira ku muryango akazaba ari ibihumbi 10 nk’uko tubikesha igihe, ariko mu myanya y’icyubahiro azaba ari ibihumbi 20.

Muri iri serukiramuco hazaberamo ibindi bikorwa binyuranye birimo n’ibindi bitaramo bitandukanye, ikizabera muri Onomo hotel kizitabirwa na Vasti Jackson na G.C cameroun bo muri America, Suka Ntima wo mu bubiligi ndetse na Boukuru wo mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iri serukiramuco Africa in Colors buvuga ko byibura abantu ibihumbi 5 baturutse mu mpande zose aribo bazaryitabira.

Umunyamideri wo muri Africa y’epfo unaherutse kwegukana miss Universe Zozibini Tunzi ndetse na Jarrel Carter ubarizwa muri Roc nation ya Jay Z nabo bazaryitabiri iri serukiramuco. Iri serukiramuco rizamara iminsi ine rizaberamo amahugurwa atandukanye, ibiganiro, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri, imyidagaduro, imikino y’amashusho, imurikabikorwa, ingendo n’ibindi byinshi.

Riderman mubazitabira

Okkama mubazitabira iri serukiramuco Magic System bazaba bari kumwe na La Fouine Kenny sol azitabira Chris hatt azaba nawe ahari Afrique mubazitabira Angel Mutoni azaba ahari Ariel wayz

Dore impamvu zifatika ugomba gukomeza kuba inshuti n’umu Ex wawe (umuntu mwakundanye mugatandukana).

Inkuru Wasoma:  Eric Semuhungu akurikiranweho gufata umwana w’umuhungu kungufu yamusindishije akamufata amafoto akayakwirakwiza

Inkuru Wasoma:  Imyaka y’amavuko ya Michael Tesfay umukunzi wa Miss Ishimwe Naomie yabaye indirimbo y’akumiro.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved