Itsinda ry’abasore bahimbaza Imana mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi bitwa ‘Messengers Singers’ ryahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu biturutse ku gitaramo baherutse gukora batumiyemo Israel Mbonyi. Aba basore ubusanzwe basengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ishami rikoresha ururimi rw’igifaransa riherereye I Kanombe.
Kuwa 9 Nzeri 2023 nibwo aba basore bakoze igitaramo bise ‘Siryo Herezo Live Concert’ muri Expo Ground I Gikondo, igitaramo cyagenze neza kuko banagikoreyemo indirimbo 10 muri ‘Live recording’ aho bari banatumiye umuhanzi rurangiranwa mu guhimbaza Imana Israel Mbonyi.
Amakuru yagiye avugwa nyuma y’uko aba batumiye Mbonyi ni uko ngo bagombaga guhagarikwa igihe runaka bataririmba, ndetse kuwa 30 Nzeri 2023 bikaba byaratangajwe ko bahawe igihano. Bamwe mu batanze amakuru bavuze ko kuba aba basore baratumiye Mbonyi kandi adasengera mu Badive byazanye umwuka mubi, kugeza ubwo no mu biterane igitaramo cyabo kitigeze cyamamazwamo kandi ibindi babyamamaza.
Mu mezi atandatu iri tsinda rigiye kumara mu gihano, ntabwo bemerewe gukora umurimo n’umwe ujyanye no kuririmba mu itorero ry’Abadivantiste. Umuyobozi w’iri tsinda we yatangaje ko ku gihano bahawe nta makuru ashaka gutangaho.
Bikomeje gutangaza abantu benshi cyane aho amadini n’amatorero asigaye yarabaye nk’amashyaka mu Rwanda kuburyo usanga abahanzi bamwe babuzwa kwitabaza bagenzi babo mu bikorwa bimwe na bimwe ngo kubera ko badasengana. Ibi bintu bikomeza kugira ingaruka mbi cyane ku ivugabutumwa.
Messengers singers ni itsinda ryashinzwe kuwa 30 Kamena 2009 rigizwe n’abaririmbyi barindwi aho ryatangiriye ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe ishuri riherereye mu karere ka Ruhango.