Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama giherereye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batewe impungenge no kuba umuceri bejeje ukirunze ku mbuga no muri hangari kuko ushobora kuhangirikira mu gihe haba haguye imvura y’impangukano, aho bavuga ko bafite umuceri ungana na toni zirenga 400 batarabonera isoko. https://imirasiretv.com/mudugudu-na-mutekano-bibye-miliyoni-60-frw-zabaturage-batorokera-muri-uganda/
Aba bahinzi bavuga ko kuba uyu muceri urenga toni 4000 ukirunze ku mbuga banikaho biterwa n’uko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura. Muri iki gihembwe cy’ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy’amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.
Umwe muri aba bahinzi witwa, Ibyishimo Emmanuel, ufite toni 4,9, yavuze ko nk’abahinzi batewe impungenge no kuba umuceri basaruye ukirunze kuri hangari no mu mbuga banikaho kuko ushobora kuhangirikira. Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko imvura iguye wakwangirika. Ikindi biri kuduteza igihombo nk’abahinzi kuko hari abatarabona amafaranga yo gutunganya imirima ngo bahinge igihembwe gikurikiyeho.”
Mu mpamvu zituma inganda zitagura uyu muceri harimo ivuga ko utumye neza, babihuza no kuba umuceri wo mu bihembwe bishize waraguzwe kandi byari mu gihe cy’imvura bikabagora kumva ukuntu uwo bafite ubu ariwo banika ntiwume kandi ari mu mpeshyi. Gusa bamwe bavuga ko ashobora kuba ari amananiza bashyirwaho n’inganda zitunganya umuceri cyangwa kikaba ari ikibazo cy’ubuziranenge buke bw’ibyuma bawupimisha.
Undi yagize ati “Barapima bakatubwira ko utose kuri 17 kandi utagomba kurenza 14. Ikibazo dufite ni uko n’uwo bapimye bagasanga ufite hagati ya 12 na 14 batawutwara kandi aribyo bipimo badusaba.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative ahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, yavuze ko muri toni 7000 bari bejeje bamaze kugurisha toni 2000, wakuramo toni 1000 bazagira imbuto bagasigarana toni zirenga 4000 zikirunze ku mbuga no muri hangari.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko ikibazo cy’umusaruro wabaye mwinshi ukaba utari kugurwa kitari mu Bugarama honyine, icyakora ngo inzego zibishinzwe ziri kubiganiraho kugira ngo haboneke igisubizo.
Yagize ati “Uyu munsi rero hano iwacu mu Bugarama icyo dushima kurenza ahandi ni uko nibuze inganda zasinyanye amasezerano n’abahinzi. Ikindi batangiye gutwara umuceri. Ni ikibazo kiri kuganirwaho icyo tubizeza ni uko abaturage batazahomba.”
Visi Meya Habimana yasabye aba bahinzi ko bakwiye gushaka amahema bakaba batwikira umuceri uri ku mbuga mu gihe imvura yaba iguye kugira ngo utangirika. https://imirasiretv.com/biravugwa-ko-tshisekedi-arembejwe-nuburwayi-bwumutima/