Abahungu babiri bafatanyije na nyina basenye inzu ya bashiki babo babaziza ko babyariye iwabo

Abakobwa babiri b’abavandimwe bo mu Mudugudu wa Mugogo mu Kagari ka Gasongero mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, baratabaza ubuyobozi bavuga ko bazaba babo babiri (abahungu babiri bavukana) bafatanyije na mama wabo baherutse kubasenyera inzu babamo, aho babazizaga ko babyariye iwabo. https://imirasiretv.com/imyirondoro-yumunyarwanda-wimyaka-17-ukurikiranyweho-gutera-abana-10-icyuma-batatu-bagapfa-yamenyekanye/

Amakuru dukesha TV1 avuga ko aba bakobwa babyutse kare bajya gushaka ibibatunga kuko nta bagabo bafite, ngo batungurwa no guhamagarwa babwirwa ko inzu yabo iri gusenywa na mama wabo afatanyije na basaza babo. Umwe yagize ati “Telefone imaze gusona ndumva ngo ngwino ngo bari gusenya, mpageze nasanze ari basaza banjye babiri na mama ahahagaze bayirangije (barangije gukuraho amabati).”

Bivugwa ko ubwo papa wabo yari amaze kwitaba Imana aribwo batangiye kuba muri iyi nzu kuko mama wabo yahise ayibatamo ajya kuba ahandi yubatse. Umwe muri aba bakobwa akomeza avuga ko bari kwirukanwa muri iyi nzu kubera babyariye iwabo, aho nga basaza babo bababwira ngo basange abagabo babyaranye.

Yagize ati “Ni aha ngaha ndi kuba nta kundi, dore kandi nageretseho ibibati, kuko nta handi hantu ho buna nabona.”

Undi na we yagize ati “Ihohoterwa turi gukorerwa nuko ntaho kuba dufite, naho twakagombye kuba turi bakaza bakahasenya, bakatubuza umutekano, ngo ni tuve hano ntabwo badushaka. Bari kutuziza ko twabyaye ngo ni tuve hano ntabwo badushaka, ngo dusange abaduteye inda.”

Umubyeyi waba bakobwa ntiyabonetse ku murongo wa telefone kugira ngo agire icyo abivugaho, gusa umwe muri basaza be wari uri gusenya naw, yavuze ko batumwe na nyina ngo bahasenye kugira ngo abone uko ahagurisha, nyuma abone amafaranga yo kwishyura SACCO angana na miliyoni 1 Frw ngo kuko hari mu ngwate.

Inkuru Wasoma:  Umugore yatunguye abantu kubera imyaka afite akaba afite abuzukuru

Ubuyobozi b’Umurenge wa Remera bwavuze ko buzi iby’aya makuru, ndetse ngo ubwo bwari butangiye gukurikirana iki kibazo bwasanze nyina w’aba bakobwa yariyambaje Urukiko, hanyuma rumuha uburenganzira bwo kugurisha iyi nzu kugira ngo abone uko yishyura uyu mwenda wa SACCO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, aganira n’umunyamakuru wa Tv1 yavuze ko aba bari kwirukanwa mu nzu Leta igiye kubashakira aho kuba. Ati “Uwo mukobwa ubuyobozi bwamusabye ko yashaka inzu ubuyobozi bukaba buri kuyishyura, mu gihe tutarabona igisubizo gihoraho cy’icyo kibazo.” https://imirasiretv.com/umuyobozi-wikigo-cyishuri-yashyize-murumuna-we-utari-umwarimu-ku-rutonde-rwabakosora-ibizamini-bya-leta/

Inkuru Wasoma:  ibihano biteganyirijwe uzahamwa n'icyaha mu bavugabutumwa bakekwaho guhimba inyandiko zo kweguza umuyobozi wa ADEPR

Ubuyobozi b’Umurenge wa Remera bwavuze ko buzi iby’aya makuru, ndetse ngo ubwo bwari butangiye gukurikirana iki kibazo bwasanze nyina w’aba bakobwa yariyambaje Urukiko, hanyuma rumuha uburenganzira bwo kugurisha iyi nzu kugira ngo abone uko yishyura uyu mwenda wa SACCO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, aganira n’umunyamakuru wa Tv1 yavuze ko aba bari kwirukanwa mu nzu Leta igiye kubashakira aho kuba. Ati “Uwo mukobwa ubuyobozi bwamusabye ko yashaka inzu ubuyobozi bukaba buri kuyishyura, mu gihe tutarabona igisubizo gihoraho cy’icyo kibazo.” https://imirasiretv.com/umuyobozi-wikigo-cyishuri-yashyize-murumuna-we-utari-umwarimu-ku-rutonde-rwabakosora-ibizamini-bya-leta/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved