Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yashinje u Rwanda icyo yise umugambi wo gukomeza guhungabanya Congo n’nzego zayo, aho yemeza ko abasirikare bakuru bafunzwe bazira gukoreshwa n’u Rwanda.
Abasirikare bakuru barenga 20 barimo Gen. Christian Tshiwewe, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, ubu barafunzwe. Abo basirikare bakuru hafi ya bose bagiye batabwa muri yombi bazira guhunga inyeshyamba za AFC/M23 ku rugamba. Uheruka gufatwa ni Gen. Major Padiri Muhizi wayoboraga Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC wafashwe kuwa Kabiri ushize.
Umuvugizi wa FARDC kuri uyu wa Gatandatu yatangarije ibi kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu ya Congo (RTNC) mu kiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano igihugu gifite.
Mu magambo akakaye, uyu musirikare mukuru yasabye ubumwe bw’igihugu no kuba maso mu Banyekongo bose, bakarenga amacakubiri ya politiki, ingengabitekerezo, cyangwa ibibazo by’akarere.
Yatangarije RTNC ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhungabanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhungabanya igihugu cyacu n’inzego zacyo”, mbere yo gushimangira uruhare rusange mu kurengera ubusugire bw’igihugu.
Yatangaje ati: “Ndahamagarira Abanyekongo bose, waba uri ibumoso iburyo cyangwa hagati, umukristu cyangwa ikindi kintu cyose, dufite iki gihugu kimwe gusa kandi tugomba kukirinda, tugomba kuba maso”.
Gen. Sylvain Ekenge yavuze kandi ku kugerageza gukoresha bamwe mu basirikare bakuru b’Abanyekongo, asanga ari imwe mu ngamba zagutse zo guhungabanya umutekano.
Yakomeje agira ati: “Benshi mu basirikare bakuru n’abajenerali batawe muri yombi ni abasirikare bakuru n’abajenerali bakoreshejwe n’Abanyarwanda.”
Ku bwe, imiyoboro ivugwa yashyizweho ikomeje gukoreshwa. Yagize ati: “Kuba twarabafashe byanze bikunze byaburijemo imigambi yabo, ariko barimo gutegura izindi gahunda zo kugerageza guteza igihugu cyacu icyago gikomeye”.
Umuvugizi wa FARDC yanagarutse ku mutekano ku rwego rw’igihugu asaba abantu bo mu ntara zose kutumva batekanye ngo birare.
Yabishimangiye agira ati: “Abanyekongo, aho turi hose, tugomba kuba maso, cyane cyane twe hano i Kinshasa, Kongo-Central, Équateur, mu ntara nini y’Iburasirazuba, na Bandundu. Reka ntitwizere ko intambara ibera mu Burasirazuba gusa; ishobora kuza hano mu bundi buryo.”
Gen. Sylvain Ekenge yongeye gushimangira aho FARDC ihagaze ku bibazo by’umutekano anasaba ko habaho kuba maso bihoraho, kuko ngo kurinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo bireba igihugu cyose, ndetse no hakurya y’uturere twibasiwe n’imirwano.
Abategetsi ba Congo Kinshasa bakunze gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo byose byugarije iki gihugu, ariko narwo ntiruhwema kugaragaza ko kurugerekaho ibyo bibazo byose atari byo bizabikemura.