Abajura bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’umwanzuro ubuyobozi bwabafatiye.

Hari hamaze iminsi mikeya abaturage bo mu mudugudu wa Ryakabunga, akagari ka Nyabibugu mu murenge wa Mwendo wo mu karere ka Ruhango, bishyiriyeho itegeko rivuga ko abajura bo kuri ako gace bazajya bahanwa bitarinze bigera ku kubajyana mu buyobozi ahubwo igihe bafashwe abaturage bakabihanira ubwabo.

Mu mategeko aba baturage bari bishyiriyeho yari agendanye n’ibihano yari ingingo eshatu ariko zose zigendanye no kwishyura amafranga bitewe n’icyaha wafatiwemo, maze amwe mumafranga akajya muga sanduku k’irondo asigaye agahabwa ba nyiri ukwibwa.

Umuhire Froribert umunyamabanga nshigwa bikorwa w’uyu murenge wa Mwendo afatanije n’abashinzwe umutekano mu murenge bafatanije kwigisha aba baturage ko Atari byiza kwihanira ahubwo hagomba gukurikizwa amategeko y’igihugu, bituma amaturage bemera ko amategeko bari bishyiriyeho bayasheshe.

Bamwe mu bashyizwe ku rutonde rw’abajura muri uyu mudugudu batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko bashimishijwe cyane n’uko aya mategeko yavanweho, umwe yagize ati” ndumva nishimye cyane kuba byavuyeho, kubera ko hari ubwo usanga umuntu atishoboye, ugasanga nk’akarima yari afite konyine barakagurishije, kandi ibyo bitarakuraho ko ari igisambo.”

Inkuru Wasoma:  Abageni bari bafite ubukwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura.

Undi yagize ati” ndishimye kuba bakuyeho biriya bihano bikakaye” abajijwe niba mu buzima busanzwe ari igisambo, asubiza agira ati” kuko babimfatanye ndi igisambo.”

Gusa abandi baturage bahangayikishijwe n’uko aba bajura bo nyuma yo kumva umwanzuro babyishimiye kandi banywa bakanabyina.  Komite nyobozi yari yashyizeho iri tegeko rihana ubujura nubwo bemeye kurisesa, ariko TV1 yamenye ko bateguye inama izigirwamo niba bazashobora guhangana n’ikibazo cy’ubujura, nibasanga batahangana nacyo bahite begura bave ku buyobozi. TV1

Hasobanuwe uko umusore yakuwe amenyo azira kwambara umupira uriho ifoto ya nyirakuru witabye Imana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved