banner

Abajura bagiye gusahura abaturage bitwaje imbunda z’ibikinisho bahuye n’uruva gusenya

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, ni bwo abaturage batuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu wa Birembo, batewe n’ibisambo bitatu byari byitwaje imbunda z’ibikinisho.

Abatanze aya makuru bavuze ko mbere yuko bagera muri aka gace ka Birembo, ngo bari babanje guteza umutekano muke muri santeri ya Zindiro. Umwe utifuje ko imyirondoro ye ijya hanze kubwo umutekano we, yagize ati “Baje ari batatu batangira gukubita inzugi, noneho tubumvishe dusanga uko ari batatu bafite imbunda gusa ariko zishobora kuba ari iz’ibikinisho nubwo hari abavuga ko ari iza nyazo.”

Icyakora ngo nyuma y’uko aba bagabo bafatwa hahise haza umuturage wari uturutse mu izindiro, avuga ko babanje kumumenera ibigage ndetse banamwambura Ibihumbi 100 Frw noneho nyuma yuko bavugije induru barirukanka amaguru bayabangira ingata.

Inkuru Wasoma:  Umugore yaguye gitumo umugabo batandukanye ari kumwe n’inshoreke abateragura icyuma

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yemeje aya makuru avuga ko abakekwaho kwiba bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano nubwo hari umwe muri batatu wahise aburirwa irengero ndetse kandi ko ibivugwa ko bari bafite imbunda atabihamya kuko iperereza ryahise ritangira ritaragira icyo rigaragaza.

Yagize ati “Nibyo koko abafashwe bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano kugirango hamenyekane neza niba ibivugwa ko bari bitwaje imbunda ari ukuri.”

Gitifu Nyamutera yakomeje asaba abaturage kuba maso, yashimiye cyane abaturage batanze amakuru ndetse anavuga ko abantu bakwiye gukora bagakura amaboko mu mifuka mu rwego rwo kwirinda kubangamira ituze rya rubanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved