Urusengero rwo mu karere ka Karongi, rusanzwe rukomataniyemo insengero eshatu abarusengeramo basanze abajura barwibye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 werurwe 2023 kuburyo nta kintu na kimwe basanzemo. Ni urusengero rusengeramo amatorero atatu, restoration church, Anglican na Zion temple aho bahana amasaha yo gusenga. Arakekwaho kwica umugore we akoresheje inyundo agahita atoroka
Umuyobozi w’itorero rya restoration chursc Rubengera Hakizimana pacifique yabwiye itangazamakuru ko bamenye ko muri icyo gitondo aribwo bibwe, bagatwara intebe 72 nshya bari bamaze iminsi baguze, bafure 2, imikeka, mikorofone zitagira imigozi zifite agaciro k’ibihumbi mirongo inani by’amafranga y’u Rwanda na matela ntoya.
Bamwe mu baturage baturiye hafi y’uru rusengero batangaje ko bari gukeka aba pasiteri, kuko umwe yavuze ko ibintu byatwawe mu modoka, bityo ko iyo aba ari ibisambo wenda byari gutwara bafure gusa kubw’iyo mpamvu bigaragara ko umuntu waje kwiba nta kintu na kimwe yikangaga, akaba akeka ko ari umwe muri bo wigiriye gushing urusengero ahandi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kibirizi Viateur Habimana yavuze ko bahurujwe n’umwe mu bapasiteri bagasanga koko inkuru ari impamo, avuga ko bazanye na RIB ngo iperereza rikorwe ariko kuko habayeho uburangare, basanze ntana serire iri murugo ndetse n’akagufuri karimo bagaciye. Amakuru avuga ko ibikoresho byose byibwe bifite agaciro ka miliyoni y’amafranga y’u Rwanda.