Abajura bataramenyekana bateye urusengero rwa Kiliziya Gatolika rw’ahitwa Loitoktok, mu gace ka Kajiado kari mu gihugu cya Kenya, maze bica umuzamu waho bahita biba n’amaturo angana n’Amashilingi 115,000, yari yatuwe n’Abakirisitu bari baje gusenga ku munsi wo ku Cyumweru. https://imirasiretv.com/diamond-platnumz-yanze-gukorana-indirimbo-numuhanzikazi-wanze-ko-baryamana/

 

David Maina ukuriye Polisi yo mu gace ka Loitoktok, yemeje aya makuru y’ibyaba bagizi ba nabi, avuga ko abo bateye urwo rusengero bica umuzamu waharindaga ufite ubwenegihugu bwa Tanzania ndetse Polisi yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri iki cyaha, gusa kugeza nanubu nta n’umwe ukekwa wari wafatwa ngo atabwe muri yombi.

 

Yagize ati “abo bajura bishe umuzamu warindaga aho ku rusengero bahita biba n’amaturo 115, 000. Kugeza ubu Padiri uyobora urwo rusengero witwa Charles Ndemange, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubujura cyari cyateguwe kuko nta kindi kintu batwaye usibye ayo maturo.”

 

Padiri Charles Ndemange uyobora uru rusengero, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubujura cyari cyateguwe kuko nta kindi kintu batwaye usibye ayo mature ndetse ngo ayo mafaranga yagombaga kujyanwa kuri Bank kuri uyu ambere tariki ya 30 Nzeri 2024.

 

Ati “Iki gikorwa cyarateguwe kuko abazamu bari babiri Umwe ngo aracika, undi baramwica, ntabwo byumvikana uburyo abajura bari butware amaturo gusa ntibagire ikindi biba.” https://imirasiretv.com/diamond-platnumz-yanze-gukorana-indirimbo-numuhanzikazi-wanze-ko-baryamana/

David Maina ukuriye Polisi yavuze ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved