Abajya kwivuriza hanze y’igihugu baragabanutse kubera serivisi zitangirwa mu Rwanda

Ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’ibitaro bisanzwe bitanga serivisi z’ubuvuzi hirya no hino mu gihugu birakomeje ndetse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hagaragara inyubako nshya n’izindi ziri kuzamurwa zose zizifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi. Abakora mu nzego z’ubuzima baremeza ko intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi izagerwaho vuba.

Si ibikorwaremezo bigezweho gusa byashyizeho imbaraga dore ko hanagaragara ibikoresho kabuhariwe bifite ikoranabuhanga rihambaye bikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zitabonekaga mbere mu gihugu.

Dr Sendegeya Augustin ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe umwami Fayisal, ashimangira ko ibi byagabanije umubare w’abajyaga gushaka izi serivisi hanze y’igihugu. yavuze ko barebeye mu kanama gafasha abantu kujya kwivuriza hanze ku nkunga ya Leta, babonye ibintu bitatu byatumaga babohereza hanze.

Yagize ati “Icya mbere ni ubuvuzi bwo gusimbura impyiko, aba kabiri ni abajyaga gushaka ubuvuzi bujyanye n’indwara z’umutima ndetse n’abajya gushaka gahunda zo kwivuza kanseri, kuri ubu twatangiye gahunda yo guteza imbere ibyo byiciro bitatu, ntabwo navuga ko ubu nta muntu twohereza, ariko uko tubibona ni uko kuva dutangiye ubwo buvuzi ni uko nubwo bitamaze igihe kinini, umubare w’abo biba ngombwa ko bajya kwivuriza hanze ugenda ugabanuka buvuze ko mu minsi iri imbere bazagabanuka kurushaho.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame agiye kugirana ibiganiro na Tshisekedi

Muri ibi bikorwaremezo kandi harimo n’ibigo mpuzamahanga byatangiye kugaba amashami mu Rwanda birimo nka BIONTECH izahakorera inkingo ndetse kuri ubu bamaze kuhageza icyiciro cya mbere cy’imashini zizwi nka Biontainers. Hari kandi ikigo cya IRCAD Africa kiri I Masaka kiri hafi gufungura imiryango, n’ibindi bigo mpuzamahanga byose bishamikiye ku rwego rw’ubuvuzi.

Kuri ubu hari kubakwa inyubako izibanda cyane ku buvuzi buri ku rwego rwo hejuru bisobanuye ko umurwayi asuzumwa, akavurwa ndetse akaba yanabona aho aruhukira mu gihe ategereje gukira. Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’uburwayi bwugarije Afurika, U Rwanda rwihaye intego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo rushingiye ku buvuzi ahanini binadindiza iterambere ry’uyu mugabane, ibi kandi bikaba muri gahunda yo kuzamura iterambere ry’igihugu.

Ivomo: RBA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved