banner

Abajyanama b’ubuzima bashobora kugirwa abanyamuryango ba Muganga SACCO

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Badepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko ubu abajyanama b’ubuzima bafashwa mu byiciro bitandukanye, binyuze mu bushobozi bwa buri wese.

Ati “Ibi bizabafasha gutera imbere no gukemura bimwe mu bibazo biri mu makoperative yabo hirya no hino mu gihugu”.

Yunzemo ko hari bimwe Minisiteri y’Ubuzima isanzwe ifasha abajyanama b’ubuzima, birimo guhabwa agahimbazamushyi mu gihembwe hagendewe ku mihigo baba bagiranye n’iyo Minisiteri, bahabwa na Telefone zibafasha kubika no gutanga amakuru ku bikorwa by’ubuvuzi baba bakoze, ndetse n’imyambaro ibaranga irimo itaburiya, inkweto za bote, umutaka bifashisha mu gihe cy’imvura ndetse n’amagare abafasha kuba bagera ku murwayi vuba.

Muganga SACCO yatangiye nk’ikimina cyo kubitsa no kugurizanya, gihuriwemo n’abakozi ba Leta bo mu nzego z’ubuzima.

Minisitiri Nsanzimana kandi yagaragarije Abadepite uruhare Abajyanama b’Ubuzima bagira mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Inkuru Wasoma:  Imibumbe itandatu igiye kugaragara mu kirere cy’Isi ikurikiranye

Ati “Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha byinshi mu buvuzi, birimo gukurikirana abagore batwite, imikurire y’umwana mu ngo mbonezamikurire, gusuzuma indwara ya Malariya no gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato, ndetse no kugira inama z’ubuzima mu midugudu aho batuye”.

Mu 2022, Muganga SACCO yatangiye gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na Banki nkuru y’Igihugu (BNR), ndetse mu mwaka wa 2023 abanyamuryango batangira gukoresha amakarita mpuzamahanga yo kubitsa no kubikuza, mu rwego rwo kuborohereza igihe bari mu mahanga.

Muganga SACCO yashyiriweho gutanga serivisi z’imari zihariye ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 12,000 babarizwa mu bigo byigenga ndetse n’ibya Leta.

Umujyanama b'ubuzima ari mu kazi

Umujyanama b’ubuzima ari mu kazi

Mu byo imaze kugeraho harimo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, no gutanga inguzanyo zidasanzwe nka GIRIWAWE ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda ndetse na MINISANTE.

Ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igaragara mu igenamigambi, bizatuma Muganga SACCO ikomeza guteza imbere abanyamuryango no gutanga umusanzu wayo mu rwego rw’ubuzima muri rusange.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved