Abakecuru babiri batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kwica umugore witwa Nyirangaruye Esther w’imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Rucyamu mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari acumbitse kwa MUKARUSAGARA Anne Marie w’imyaka 60 basanze yapfiriye mu nzu. Abaturage batuye muri kariya gace bavuze ko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umugore witwa NYIRANEZA w’imyaka 61 ndetse n’undi witwa UWIZEYIMANA Francine w’imyaka 44.
Nyakwigendera bikekwa ko yakubiswe taliki ya 08 Nyakanga 2024 ubwo yarari ku santere nyuma kuwa 10 Nyakanga 2024 ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Busoro bamuha imiti. Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 ni bwo abaturanyi be bemeje ko yapfuye. RIB ikaba yatangiye iperereza.
Ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Busogo bwari bwagatangaza kuri aya makuru.