Abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego mpuzamahanga basigaye bose bakomoka ku Kibuye

Nyuma y’ifatwa rya Kayishema Fulgence, umwe mu bantu 8 bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hasigaye abandi batatu batarafatwa kandi bose bakomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Aba bose uko ari 8 urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR, rwafunze imiryango batarafatwa ariko nyuma biza kumenyekana ko hari abapfuye, abandi bakomeza gushakishwa n’urwego rwasigariyeho uru rukiko IRMCT. Amakuru ku bantu 8 ICTR yasize batarafatwa:

Kabuga Felicien yarafashwe ari kuburanishwa. Mpiranya Protais, muri 2022 byemejwe ko yishwe n’igituntu yihishe muri Zimbabwe. Bizimana Augustin, muri 2020 byemejwe ko yapfiriye I Pointe Noire muri Congo-Brazaville muri 2000. Munyarugarama Phenias, muri 2022 byemejwe ko yapfiriye muri DRC muri 2022. Kayishema Fulgence yafatiwe mu isambu y’ubuhinzi yakoragamo muri uyu mwaka. Sikubwayo Charles, Ryandikayo Charles na Ndimbati Aloys baracyashakishwa.

ABATARAFATWA: aba batatu bose batarafatwa bakomoka mu cyahoze ari Kibuye, bagize uruhare mu mateka mabi yabaye muri iyi ntara. Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubumwe mboneragihugu, avuga ko ibyabaye ku Kibuye ntahandi byabaye ku isi, kandi ababikoze ni aba bagishakishwa. Perefegitura ya Kibuye niyo yari ifite abashakishwa benshi n’inkiko mpuzamahanga kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuko usibye aba batatu bagishakishwa, hari n’abandi nka padiri Seromba, Kanyarugerero Gaspard na Nahimana Gregoire nabo bashakishwaga n’inkiko bafashwe.

NDIMBATI ALOYS: yavukiye muri komini ya Gisovu muri Kibuye. Yabaye burugumesitiri wa Gisovu kuva muri 1990. Mu bubasha yari afite, ashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi ku Kibuye. Ashinjwa kugira uruhare mu irimburwa ry’abatutsi basaga 10,000 bari bahungiye mu misozi ya Bisesero.

Ndimbati afatanije na Charles Sikubwayo, batanze amabwiriza ku nterahamwe, abajandarume (polisi) yo guhiga abatutsi bari bihishe mu bice bitandukanye. Ndimbati yahunze mu 1994, ICTR imukurikiranaho ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo mu 1996.

Inkuru Wasoma:  Abapolisi 501 basoje amahugurwa y'abofisiye bato abemerera kwinjira mu nzego z'umutekano

Kuva muri 2002 nawe yashyiriweho akayabo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu wese uzatanga amakuru y’aho aherereye cyangwa se uzagira uruhare mu ifatwa rye. Uyu kimwe na bagenzi be batarafatwa, baramutse bafashwe baburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

RYANDIKAYO CHARLES: uyu yavukiye muri komini ya Gishyita muri perefegitura ya Kibuye mu 1961. Yari afite inzu icuruza amafunguro (Restaurant) muri Mubuga. Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi muri Kibuye, cyane cyane guhirika Kiliziya ya Mubuga ku batutsi barenga ibihumbi bibiri bari bayihungiyemo.

Ryandikayo n’abarimo Sindikubwayo Charles batanze amabwiriza yo kwica abatutsi muri Kibuye. Mu 1996, ICTR yamukurikiranyeho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha bifitanye isano. Kuva muri 2002 nawe yashyiriweho akayabo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu wese uzatanga amakuru y’aho aherereye cyangwa se uzagira uruhare mu ifatwa rye. Muri 2012 dosiye ye yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda akaba ariho azaburanira n’aramuka afashwe.

SIKUBWAYO CHARLES: uyu yavukiye muri komini ya Gishyita muri perefegitura ya Kibuye mu 1940. Yabaye umusirikare mu ngabo za leta ya Habyarimana (Ex-FAR) ndetse aba burugumesitiri wa Gishyita kuva 1993 kugera 1994. Ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Kibuye kuva kuwa 9 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994.

Sikubwayo n’abarimo Ryandikayo bategetse abajandarume (polisi) n’interahamwe guhiga abatutsi aho bahungiye mu nsengero zitandukanye, harimo urwa Mubuga, ahiciwe ibihunbi by’abatutsi bari bahungiyemo. Bategetse kandi ko abari bahungiye mu misozi ya Bisesero bicwa. Mu 1996, ICTR yamushinjije ibyaha 13 birimo Jenoside. Amerika yatanze amatangazo yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, ko iri gushakisha Sikubwayo. Mu gihe yaba atawe muri yombi yaburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Abanyarwanda batuye muri Etiyopiya bakiriye Ambasaderi mushya w’u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved