Kuwa 12 gicurasi 2023 mu gitondo nibwo hamenyekanye amakuru ko mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Karenge hagaragaye umupolisi mu muhanda yapfuye. Kuri ubu urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mupolisi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko ku bufatanye bwa RIB na polisi y’igihugu, hafashwe abagabo batatu, Nkejuwimye Dieudonne, Iradukunda Pacifique na Ndayisaba Joyeux bakekwaho kwica PC Sibomana Simeon, umupolisi wakoreraga kuri sitasiyo ya polisi ya Rusizi, kubera urugomo rushingiye ku businzi.
Yakomeje avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha. Yaboneyeho kandi kwibutsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse ko uzabikora wese azahanwa hakurikijwe ayo mategeko.
Itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, mu ngingo yaryo ya 107 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Src: Kigalitoday