Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru isi yagize bagira amahane akabije harimo n’uwarumanaga

Muri rusange, ruhago igira uburyo bwihariye ikinwamo ari na byo bituma ari wo mukino ukunzwe ku Isi. Gusa hari bamwe mu bakinnyi uburyo bukakaye bakinamo bituma benshi babita abanyamahane. Bagiye barangwa no gukandagirana bikomeye, imiserebeko y’ibicamirundi, gutukana, kurwanya abasiruzi na bagenzi babo, kwica nkana amategeko agenga umukino n’ibindi bikorwa byose bifatwa nk’ubushotoranyi. Dore bamwe mu bakinnyi b’abanyamahane babayeho mu mupira w’amaguru:  Abaturage batunguwe no kubona umugabo w’umukire ashyingura isanduku irimo inkwi z’imyase batabaza RIB

10. ZLATAN IBRAHIMOVIC: Uyu ni rutahizamu w’Umunya-Suede waranzwe n’ubwiyemezi no kwigirira icyizere bikabije. Zlatan ni umwe mu bakinnyi bakuze mu myaka bagikina nk’ababigize umwuga kuko ku myaka 42 ubu akinira AC Milan.Zlatan yahereye muri Barcelona yatozwaga na Guardiola arwana mu myitozo. Uyu kandi yakubitiye abakinnyi benshi mu kibuga barimo Oguchi Onyewu, Bari, Marco Rossi, umuzamu Sean Johnsonwhich n’abandi benshi. Ubusanzwe Zlatan afite umukandara w’umukara mu mukino wa Taekwondo. Uyu mukinnyi yahawe amakarita 14 atukura mu mateka ye; ibituma aba umwe mu bakinnyi b’abashotoranyi babayeho.

9. MARCO MATERAZZI: Abenshi bibukira uyu mugabo mu gikombe cy’Isi cyo muri 2006, ubwo u Butaliyani bwahuraga n’u Bufaransa maze Materazzi agatuka Zinedine Zidane anamubwira amagambo amuzamurira kamere bityo Zidane akamutera umutwe w’amateka watumye ahita anerekwa ikarita y’umutuku. Kubera amakare mu kibuga yari yariswe akazina ka ‘Psycho’ cyangwa ‘Killer’ bivuze umwicanyi aho yaranzwe n’imiserebeko irindwa mubi n’amagambo akakaye; ibyatumye ahabwa amakarita 60 y’imihondo na 25 atukura mu buzima bwe nk’umukinnyi.

8. GENNARO GATTUSO: Gattuso wamamaye mu makipe ya Sion na AC Milan usigaye atoza Valencia yo muri Espagne na we, aza kuri uru rutonde.  Gattuso yakinaga mu kibuga hagati yugarira aho kumubona aseka mu kibuga byari ikizira.Ubuhanga ku mupira ntibwari bwinshi cyane ariko yakinanaga imbaraga ndetse akagira imiserebeko y’ibicamirundi.  Gattuso wari indwanyi yuzuye yahisemo gukina umukino w’imbaraga dore ko mu mikino 500 yakinnye, Gennaro Gattuso yatsinze ibitego 13.

Inkuru Wasoma:  Impamvu 2 nyamukuru zateye imvururu mu mukino Rayon sports yatsinzemo Rutsiro FC.

7. LUIS SUAREZ: Suarez ni umwe muri ba rutahizamu beza b’igihe cye nubwo hari ubwo yakinaga umukino wanduye bikomeye, iyo bigeze ku bushotoranyi buri wese ahita yibuka igihe aruma myugariro w’Umutaliyani Giorgio Chiellini mu mikino y’igikombe cy’Isi cyo muri 2014 cyabereye muri Brazil, bituma ahabwa imikino 9 adakina imikino nkuzamahanga. Uyu si uwa mbere yari arumye kuko SUAREZ agikinira Ajax yanarumye uwari Umukinnyi wa PSV Otman Bakkal muri 2010, ageze muri Liverpool aruma Branislav Ivanović wa Chelsea muri 2013; ibyatumye yitwa ‘Cannibal’ bivuze umuntu urya bagenzi be.  Suarez yagiye anashinjwa irondaruhu mu bihe bitandukanye; ibituma ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi b’abashotoranyi.

6. MARIO BALOTELLI: Ubushotoranyi, imyitwarire ya cyana, ni byo bituma Balotelli aza kuri uru rutonde.Kuva muri 2006 Balotelli atangiye gukina nk’uwabigize umwuga yagiye avugwaho ko adashobotse, umutoza we José Mourinho mu ijambo rimwe yagize ati: “Ntashobotse”. Mario Balotelli yahawe amakarita atukura 13 mu makipe 7 atandukanye.

5. DIEGO COSTA: Kuri ubu akina muri Wolverhampton Wanderers yo mu Bwongereza. Diego Costa ni we mukinnyi wahaniwe imirwano cyane ndetse abitangira amande menshi cyane. Ibi byafashe intera ndende agikinira Atletico Madrid by’umwihariko intambara ye na Sergio Ramos mu mukino w’amateka uhuza amakipe y’i Madrid. Ageze no muri Chelsea yakubise uwitwa David Limbersky ndetse abihanirwa imikino ine.  Uretse kuba yarigeze gutorwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa nk’umukinnyi wanzwe ku Isi, Diego Costa yahawe amakarita 141 y’umuhondo 12 atukura.

4. ROY KEANE: Umunyabigwi wa Manchester United Roy Maurice Keane yari umukinnyi w’umunyembaraga nyinshi kandi ubika inzika cyane, uwo Abongereza bavuga ko ari urugero rw’iza rw’ishitani ritukura ‘Red devil’. Muri 2001 mu mukino w’ishiraniro wahuje amakipe y’i Manchester, Roy Keane yakandagiye se wa Erling Braut Haaland witwa Alf-Inge Håland amuvuna akaguru ndetse amukura mu kibuga byiteka.  Roy Keane yiyemereye ko yamuvunnye ku bushake nk’igikorwa cyo kwihorera kandi ko yari yarabimusezeranyije; ibyatumye ahanwa imikino 5 n’amande y’ibihumbi 150 by’amapawundi.

Inkuru Wasoma:  Amafoto utabonye y'imyitozo ya mbere y'ikipe ya Rayon sports

3. PEPE: Nubwo yacishije make muri iyi myaka kuva muri 2019 yajya muri FC Porto y’iwabo muri Portugal, ariko yakanyujijeho muri Real Madrid ari kumwe n’uwo bari barahuje Sergio Ramos. Iyo bije ku bushotoranyi Pepe aza mu b’imbere.Ibihe bizwi cyane ni igihe yasunitse Casquero atuma yitura hasi, nk’aho ibyo bidahagije maze amusanga aho yari yaguye ahamuterera imigeri ibiri yanarakaye cyane.  Pepe kandi yakandagiye ikiganza cya Lionel Messi amushinja kwigusha ku bwende. Uramutse uvuze abo Pepe yateye inkokora bo ntiwababara.

2. ERIC CANTONA: Umufaransa Eric Cantona afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’igihe cye kuko yagize uruhare rukomeye mu gushyira Manchester United ku gasongero k’ubuhangangange muri ruhago. Cantona yamenyekanye nk’umukinnyi utagira ikinyabupfura, wirata, utihangana kandi urakara vuba.Ibihe by’ubushotiranyi bizwi cyane kuri Cantona ni ku tariki ya 25 Mutarama 1995 ubwo yasimbukiraga Richard Shaw wakiniraga Crystal Palace akamutera umugeri agahita asohorwa mu kibuga, mu gihe ari gusohoka umufana wa Crystal Palace witwaga Matthew Simmons amuvugiriza induru maze na we Cantona amutera undi mugeri wiswe uwa ‘Kung Fu’, ibyatumye ahanwa igihe kirekire.  Ikindi gikorwa cy’ubushotoranyi Cantona yagikoze akinira Nîmes ubwo akubita umusifuzi umupira bitewe n’uko yari afashe icyemezo Cantona atishimiye, ibi byatumye ahanwa ukwezi kose kwaje no kongerwa nyuma.

1. SERGIO RAMOS: Benshi bamushyira muri ba myugariro beza Isi yagize bijyanye n’ubuhanga n’imbaraga yagaragaje. Sergio Ramos ibikombe hafi ya byose yarabyegukanye yewe n’igikombe cy’Isi muri 2010 na Champions League nyinshi akinira Real Madrid.Gusa ku rundi ruhande, Ramos ni we benshi bahurizaho ko ari umukinnyi ushotorana kurusha abandi bose kuko ni we mukinnyi ufite amakarita menshi muri La Liga, ikipe y’igihugu ya Espagne, UEFA Champions League ndetse ni na we mukinnyi rukumbi ufite amakarita 5 atukura muri ‘El Clasico’. Muri rusange Sergio Ramos afite amakarita 232 y’umuhondo na 28 atukura, ibituma ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b’abashotoranyi babayeho ku mu mateka nubwo budakuyeho ko ari umwe muri ba myugariro beza b’igihe cye. src: Inyarwanda

Inkuru Wasoma:  Umufana wa APR FC agiye kurushinga n’umuvugizi wa Rayon sports

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved