Abakinnyi ba Nigeria bahawe agahimbazamusyi ka 1000$ (arenga miliyoni 1,4 Frw) kubera gutsinda Amavubi ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, warangiye rutahizamu Victor Osimhen atsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino.
Si ayo mafaranga gusa aba bakinnyi bazabona kuko abahamagawe babarirwa 200$ (284,000 Frw) ku munsi ku bwo kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.
Bijejwe kandi ko bazahabwa andi 1000$ nibitwara neza bagatsinda Zimbabwe bafitanye umukino ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.
Nigeria iri ku mwanya wa kane mu Itsinda C n’amanota atandatu, irushwa ane na Afurika y’Epfo ya mbere.