Rutahizamu Denis Omedi ukinira APR FC hamwe na Ronald Ssekiganda bakina hagati, bari mu bakinnyi 30 bahamagawe n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda Cranes izajya mu mwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika (AFCON 2025).

Ikipe ya Uganda iri mu zizitabira iri rushanwa rizabera muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 18 Mutarama 2026.

 

Mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Paul Put, harimo Omedi wageze muri APR FC muri uyu mwaka, na Ssekiganda usanzwe ari umwe mu nkingi z’ubusatirizi bw’ikibuga hagati.

Ku rundi ruhande, Hakim Kiwanuka usanzwe uhamagarwa ntiyagaragaye kuri uru rutonde rushya, mu gihe rutunguranye rwagaragayemo James Bogere, umusore w’imyaka 17, uba ugiye guhamagarwa ku nshuro ye ya mbere.

 

Uganda Cranes irahaguruka ku kibuga cy’indege cya Entebbe kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, berekeza Casablanca aho bagomba gukorera umwiherero w’iminsi 11.

Muri uru rugendo rwo kwitegura, Uganda izakina imikino ibiri ya gicuti mbere yo kwinjira mu mikino y’itsinda.

Uganda iri mu Itsinda C hamwe na: Nigeria,Tunisia na Tanzania

Uganda Cranes iri kwitegura cyane kuko iri mu itsinda rikomeye, rikubiyemo amakipe afite amateka akomeye muri Afurika.