Abakinnyi ba Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania bakoze impanuka y’imodoka yari ibatwaye yaguye mu mugezi, ariko bagira amahirwe ntihagira n’umwe ihitana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza ba Dodoma Jiji bari bavuye mu gace ka Ruangwa, aho baro bakiniye na Namungo FC.
Bageze ahitwa Nangurukuru, imodoka yataye umuhanda yisanga mu mugezi uri hafi y’umuhanda, ariko kuko wari mugufi byorohera abari bayirimo kuba bayivamo hakiri kare.
Ntabwo ikipe iratanga amakuru ahagije kuri iyi mpanuka, ariko abari hafi yayo bavuga ko nta muntu wigeze ukomereka bihambaye.
Dodoma Jiji na Namungo zanganyije ibitego 2-2, mu gihe iyi kipe iri gutegura umukino uzaba mu mpera z’icyumweru uzayihuza na Simba SC.