Abaturage 31 bo mu karere ka Kayonza basengeraga mu idini rya Adventiste bakaza kurivamo bagashinga iryabo, batawe muri yombi bakurikiranweho kudakurikiza gahunda za Leta no kugenda bakwirakwiza ibihuha ko isi igiye kurangira. Aba baturage batawe muri yombi kuwa 30 Nyakanga 2023 mu murenge wa Ndengo, akagali ka Byimana, umudugudu wa Nyamata.
Abafashwe baturuka mu mirenge wa Ndengo, Kabare, Mwiri na Rwinkwavu yo muri Kayonza, hakiyongeraho n’abo muri Mpanga muri Kirehe. Aba baturage bose ntabwo bemera gahunda yo kwikingiza Covid 19, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku ishuri n’izindi gahunda za Leta ngo kuko babifata nk’umusoro wihishe Leta ica abaturage.
Aba bose bafatiwe mu santere bafite indangururamajwi bavuga ko isi igiye kurangira, ngo bakaba bagenda basanga Yesu nubwo batasobanuraga aho bazahurira. Bizimana Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndengo, yavuze ko aba baturage batawe muri yombi ndetse bagahita bashyikirizwa RIB na Polisi kugira ngo baganirizwe.
Yagize ati “Ni babandi bitandukanije n’abadivantiste, bagendaga bavuga ngo isi igiye kurangira bagenda bazenguruka imidugudu yose, ikindi bavugaga ko bagiye gusanganira Yesu. Ibindi bintu biranga aba bantu ni babandi banze kwikingiza Covid 19, gutanga mituweri, ndetse n’abana babo bato ntibabajyana mu ishuri bahora mu masengesho gusa gusa.”
Gitifu Bizimana yavuze ko bafashe icyemezo cyo kubashyikiriza inzego zishinzwe umutekano kugira ngo babanze baganirizwe, berekwe amakosa bari gukora ndetse nibiba ngombwa banigishwe neza bave mu buyobe. Yasabye abaturage ndetse kuba maso ku nyigisho bahabwa ku ijambo ry’Imana bakirinda ababayobya.
SRC: IGIHE