Abakiristu barahiye kutazasubira mu rusengero nyuma yo gufatira umugabo n’umugore bakoze divorce bakorera imibonano mpuzabitsina kuri alitari

Itsinda rinini ry’abaramyi bo muri Uganda, barahiye bivuye inyuma yo batazasubiza ibirenge byabo mu rusengero ruherereye mu ntara ya Kayunga nyuma yo gufata umugabo n’umugore bakorera imibonano mpuzabitsina kuri alitari y’urwo rusengero.

Byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, abo bafashwe, ni umugabo w’imyaka 23 ufite umugore usengera mu idini gaturika, n’umugore bari barashakanye bagatandukana (divorce) usigaye asengera mu idini rya Isilamu, baguwe gitumo n’umugore w’uwo mugabo wahise uhuruza abatuye aho hafi, bagasanga umugabo n’umugore bambaye ubusa baryamanye.

Ikinyamakuru Dail monitor dukesha iyi nkuru cyatangaje umuyobozi w’urwo rusengero rwa Bugonya church of Uganda witwa William Kanda yavuze ko uwo mugabo n’uwo mugore bahise batabwa muri yombi icyo gihe, ingofero y’uwo mugore n’umupira w’uwo mugabo bikaba bibitswe n’ubuyobozi bw’ako gace nk’ikizibiti. Yavuze ko kandi bageze mu rusengero banyuze mu idirishya kubera ko imiryango y’urusengero yari ifunze.

Kanda yakomeje avuga ko bajyanywe kubiro bye amaze kubandikira dosiye y’ikirego arabarekura, kuva ubwo uwo mugabo yahise ajya mubwihisho kuburyo batazi aho aherereye. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikirego kitajya gisaza byange bikunde uyu mugabo azatanga ubusobanuro kubyo aregwa.

Abayobozi ba Bugonya church of Uganda batangarije ikinyamakuru dailyexpress.co.ug ko bafashe iminsi yo gusenga bari kwiyiriza kugira ngo bakure imivumo muri urwo rusengero rwakorewemo ibyaha. Umuyobozi w’iri torero mu gihugu cya Uganda, Aaron Komugisha yatangaje ko bari gutegura igitaramo kizahuriramo n’abakiristu basengera kuri urwo rusengero kugira ngo baruvugire amasengesho.

Inkuru Wasoma:  Umushumba mukuru wa ADEPR munzira zo kweguzwa n’abakiristo b’itorero

Inkuru Wasoma:  Ev. Egidie Uwase usanzwe uba muri Canada ategerejwe mu gitaramo kizunamirwamo pasiteri Theogene Niyonshuti

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved