ABAKOBWA 10 BEZA BAKUNZWE KURUSHA ABANDI MURI FILM NYARWANDA 2021-2022

Ubwiza ni umutako buri muntu wese yifuza kugira ku kabi n’akeza kandi ubufite aba afite ikintu Arusha abandi akoresha atambuka ahantu runaka. Nimvuga gutambuka ntago ari ukugenda mu nzira, ahubwo mu bikorwa akora, aho ubwiza bwe bushobora kumugira ikirangirire kubera ko abamukunda ibyo bamukundira harimo n’ubwiza bwe. Cinema nyarwanda narwo ni uruganda rumaze gutera imbere cyane bitewe n’abashya bagenda bawinjiramo ndetse na film zigenda zisohoka buri munsi mu Rwanda kandi zigakundwa.

Umwanditsi w’imirasiretv.com yateguye urutonde rw’abakobwa beza kandi bakunzwe cyane kurusha abandi muri film nyarwanda ariko ahanini agendeye ku bitekerezo bitangwa muri film bakina ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo cyane cyane Instagram.

Reka duhere ku mwanya wa 10 turagenda tumanuka kugeza ku wa mbere.

  1. UMUNYANA ANALISA NIDO (MAMA SAVA MURI PAPA SAVA)

Mama sava yatangiye urugamba rwo gukina film mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa 10 aho yatangiriye muri film ya SEBURIKOKO, noneho ahita atangirana na film PAPA SAVA ari naho yakuye iri zina rya mama sava dore ko akina ari umugore wa papa sava. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 23.5K kuri Instagram.

  1. BAZONGERE ROSINE

Azwi muri film nka CITY MAID, PAPA SAVA, IMPANGA ndetse na FILM HUSTLE y’ubuzima bwe bwite avuga ubuzima yabayeho bubabaje, ibi bikaba byaranatumye ashinga umuryango w’abakobwa babyariye iwabo yise “HER FRIEND WITH ROSINE BAZONGERE” aho bagenda bafashanya haba mu kugirana inama z’ubuzima ndetse n’iterambere muri rusange. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 254K kuri Instagram.

  1. UWASE DELPHINE (SOLEIL BAMENYA)

SOLEIL yamenyekanye cyane muri film y’uruhererekane yitwa BAMENYA aho yakinye ari umugore wa KANIMBA. Ukwihanganira ibigeragezo yakundaga kunyuzwamo na Kanimba byatumye akurura amarangamutima y’abantu benshi cyane kubwo kwerekana ko ari umugore ukomeye cyane.

  1. UWIMPUNDU SANDRINE(RUFONSINA UMUTURANYI)

Abenshi mwamumenye mu mwaka wa 2020 ariko burya ntago aribwo yatangiye gukina film kuko yatangiye mu mwaka wa 2009. RUFONSINA iyo arimo gusobanura inzira ye n’urugendo rwe rwo kumenyekana muri film wumva bigoye cyane kandi nibyo koko kuko kuva mu mwaka wa 2009 ukamenyekana muri 2019-2020 byonyine ubwabyo byumvikana nk’ibigoye. Akina muri film nyinshi zitandukanye harimo SEBURIKOKO, PAPA SAVA, NYIRANKOTSA ndetse n’UMUTURANYI ari nayo yamugize ikirangirire aho yakinye ari umukobwa w’umugoyikazi agakundana n’umusore w’I KIGALI noneho kwiyakira igihe yamusuye m’umugi bikamugora ndetse n’ubuzima bw’ubunyamugi bikamugora. Akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 24K kuri Instagram.

  1. MUKAYIZERI DJALIA KECAPU

Kecapu azwi na benshi kubera uburyo yigaruriye imitima yabo muri film yitwa BAMENYA abantu bakaba bamukundira uburyo yitwara muri video ndetse n’imyambarire udasize n’imiterere ye. Akaba yaratangiye gukina film mu mwaka wa 2010 muri film yitwa “NTAHEZAHISI” ariko akomeza gukina no mu yandi ma film atandukanye gusa izina rye ryari rikiri hasi kugeza igihe yaziye muri film ya BAMENYA ubundi atangira kwamamara n’iri zina KECAPU aba ariho arikura. Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram KECAPU akurikirwa n’abarenga ibihumbi 21+

05. USANASE BAHAVU JEANETE

Bahavu Usanase Jeanete uzwi nka DIANE ni umugore kuko ubu arubatse ndetse afite n’urubyaro wamamaye cyane mu ma film agiye atandukanye harimo UMUZIRANENGE aho yakinnye yitwa JASMIN, CA INKOZI IZAMBA ako yakinnye yitwa MIMI, CITY MAID yitwa DIANE, IMPANGA yitwa MIMI ndetse iyi yo ikaba ari film ye bwite, akaba yaratangiye gukina film mu mwaka wa 2016 ndetse akaza no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya SOCIAL mula yitwa KUNDUNDURO.

Inkuru Wasoma:  Nudahindura ibi bintu urukundo rwawe ruzagenda rwangirika kugeza rubaye umuyonga.

Kuva yakwinjira muri film ya CITY MAID yarakunzwe cyane bikomeye, ariko nyuma aza gukora umushinga wa film ye IMPANGA ndetse abamukundaga n’ubundi bakomeza kumukurikira. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 148k+

  1. MUNEZERO ALINE uzwi nka BIJOU

Yatangiye gukina film akiri umwana mutoya aho yakundaga kuyobora abandi bana mu dukino dutandukanye bimwe bita amakinamico, ibyo bituma akomeza kwigirira icyizere ari nabyo byamuyoboye kunzira yo gutangira gukina film byeruye, aho yabitangiye by’umwuga mu mwaka wa 2016.  Amaze gukina muri film nyinshi cyane harimo GICA, UMUGABO WANJYE, NYIRABAYAZANA, BAMENYA. Uyu BIJOU mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 akaba yanakoze ubukwe bwahuruje benshi cyane bukanavugwa cyane mu itangazamakuru.

03. NOELLA NIYOMUBYEYI

Gentile NOELLA niyomubyeyi akina muri film PAPA SAVA ndetse na SEBURIKOKO ni umukobwa ufite ikimero gitangaje kandi gikurura benshi cyane akanaba ariwe mukobwa umwe rukumbi uvugwaho kugira ikibuno kinini mu bakinyi bose bakina film hano mu Rwanda. Yatangiye gukina film mu mwaka wa 2016 aho yakinaga muri film yitwa VIRUNGA HIGH SCHOOL yatambukaga kuri LEMIGO TV noneho abantu bagakunda kumubwira ko afite impano nini cyane bityo akomereze aho ngaho, uwo murava barimo kumutera utuma ajya muri “casting” ya film SEBURIKOKO itambuka kuri television y’igihugu, ari nabwo yatangiye kuyikinamo. Kumenyekana kwe cyane byaturutse kuri film ya PAPA SAVA ari naho kugeza ubu byatumye akurikirwa n’abasagasa ibihumbi 49K.

02. MUSANASE LAURA

Yamamaye cyane muri film CITY MAID akaba ari nayo film rukumbi ubu izwi akinamo.

Muri iyi film yatangiye gukinamo ari umukozi wo m’urugo ariko biza kurangira akoze uburaya, ibi byatumye ajya akina ibintu bibabaje cyane bituma yigwizaho abafana benshi cyane kubera ko yakundaga gukina ubuzima bumeze nk’ubwabo. LAURA azwi nka NIKUZE muri iyi film ntago akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga dore ko no kuri Instagram ye afiteho amafoto 12 gusa ku bantu bake cyane bamukurikiraho ibihumbi 16K.

01. MUTONI ASSIA

Mutoni ASSIA yavutse tariki 14, nyakanga 1993, yamenyekanye cyane nka ROSINE muri film y’ikimenamutwe yitwa INTARE Y’INGORE, akaba ari umwanditsi ndetse n’umukinyi wa film kuva mu mwaka wa 2012, akaba amaze gutwara ibikombe birenga 7 bitangwa n’abashinzwe kureberera film nyarwanda ndetse akaba yarakinye muri film zitandukanye zirimo CITY MAID, GIRAMATA, INTARE Y’INGORE, SEBURIKOKO, IMPETA YANJYE ndetse ubu akaba afite na film ye bwite yitwa GATARINA ari nayo iri gutambuka kuri channel ye ya YouTube ASSIA MUTONI

Uyu mukobwa akurikiwe n’abantu ibihumbi 101K kuri Instagram.

Abo nibo bakobwa beza kandi bakunzwe cyane kurusha abandi muri cinema nyarwanda kugeza ubu, tuzajya tubagezaho andi makuru y’imyidagaduro ya cinema. Reka nkubwire ko ukunda kwisomera inkuru z’uruhererekane z’urukundo ndetse n’ubuzima ni kuri iyi website yacu.

Igitekerezo cyawe utubwira nawe uko ubyumva ni ingenzi.

Twandikire cyangwa utuvugishe kuri 0788823826 cyangwa se 0788205788

IMIRASIRETV, Isoko y’ibyishimo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved