Abakobwa 77 batarageza ku myaka 18 batewe inda mu gihe cy’amezi atatu I Gatsibo

Ubwo habaga inama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu gukumira amakimbirane mu miryango, kurwanya imirire mibi, kurinda no kurengera umwana, Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwagaragaje ko kuva muri Nyakanga kugera muri Nzeri 2023, abakobwa 242 barasambanyijwe baterwa inda barimo 77 b’abangavu mu gihe abandi batarengeje imyaka19.

Muri Nyakanga, Kanama na Nzeri, abana 242 batewe inda harimo abafite kuva ku myaka 14-17 bangana na 77 naho abari hagati y’imyaka 18-19 batewe inda ni 165.

Gasana Richard, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ko kuri ubu bakomeje gushakisha abasambanyije aba bana kugira ngo bashyikirizwe ubutabera nubwo bikomeye kuko habamo uburiganya bwinshi, agaruka ku babyeyi bahishira abateye inda abana babo avuga ko hari imiryango yanga kubivuga, n’abagabo batera inda aba bana bakabashukisha amafaranga ngo batabavuga.

Nturo Harid uri mu bahagarariye idini ya Isiramu muri Gatsibo, avuga ko asanga igihe kigeze kugira ngo ababyeyi bahishira abagabo bateye abana babo inda bajye bahanwa. Yagize ati “nihahanwa umubyeyi umwe, babiri,batatu, Ubutaha tuzajya tubona ababyeyi benshi babona ko abana babo basambanyijwe babashe gutanga amakuru hakiri kare, ubu abenshi barajya kumvikana abandi bakigira ntibindeba ariko nibahanwa bizatanga umusaruro.”

Inkuru Wasoma:  Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye impamvu yo gusubizaho kwiga imyaka ine mu mashami yose

Pasiteri Nsengiyumva Emmanuel wo mu murenge wa Rugarama we yavuze ko  benshi mu bana usanga baratewe inda bituruka ku kuba mu miryango yabo harangwamo amakimbirane, ababyeyi ntibabone umwanya wo gushyira hamwe ngo barere abana babo neza. Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gufatanya na Leta mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo kugira ngo n’ikibazo cy’abana batewe inda gicike burundu.

Imibare yo muri 2022 igaragaraza ko abangavu basambanyijwe bagaterwa inda mu karere ka Gatsibo ari 1308.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved