Nzabonimpa Emmanuel ,umuyobozi w’akarere ka Gicumbi atangaje ko muri ako karere, bafite abakobwa 566 bari hagati y’imyaka 14 na 19 bashatse abagabo bataruzuza imyaka y’ubukure. Ni ibintu Meya Nzabonimpa asanga byarenyegejwe no kuba hakiri umuco wo kunga abana basambanyijwe bagaterwa inda n’ababateye inda, aho kugana inzego z’ubutabera ngo zibarenganure.
Indi mpamvu kandi ni umuco mubi wa bamwe mu babyeyi batumva ko ari ikizira gushyingira umwana akiri muto. Byatangajwe kuwa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, aho ku rwego rw’akarere ka Gicumbi wizihirijwe mu murenge wa Ruvune. Meya Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko umuco mubi wo kunga imiryango ifite abana batewe inda n’abakoze icyaha, ari kimwe mu bikomeje gutuma abasambanya abana batabicikaho.
Ati “Abana 566 bo mu karere ka Gicumbi bari hagati y’imyaka 14 na 19 barashatse, gusa ababyeyi bafite umuco wo kunga abana bagashyingirwa bakiri bato, bakabashyingira abagabo babateye inda bagomba gukumirwa, kuko atari byo, Umwana utaragira umubiri wo kwihaza cyangwa ngo umubiri wiyubake akongera agashyiramo undi mwana, ntabwo aribyo”.
Yavuze ko iyo mikorere ishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku buzima bw’umwana n’uwo atwite, kumutesha ishuri, ubukene mu miryango n’ibindi. Kuri uyu wa Gatatu muri Gicumbi hasezeranyijwe imiryango igera kuri 688 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko. src: Igihe