Bamwe mu bakobwa bakora muri (salon de coiffure) mu mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abagabo bajya aho bakorera kwiyogoshesha, nyuma bajya kuboza mu mutwe bagatangira kubakorakora ku mubiri wabo. Ibi aba bakobwa bavuga ko bibabangamira cyane bigatuma ahanini bumva n’aka kazi bagakora bihatiriza.
Baganira na Flash Tv, umwe yagize ati “uri koza umuntu gutya, akaba yagukozaho intoki akaba yagukora ku bibero, cyangwa ku maguru njye birambangamira. Iyo ari kugukoraho gutyo iryo ni ihohotera.” Undi yagize ati “iyo umubujije nka gutyo akabyanga agakomeza agahatiriza, iryo ni ihohotera. Iyo ashatse kugukorakora cyakora ntumubuze ukamwihorera, ubwo uba wabishatse ariko bagakwiye kujya baza nk’abakiriya bagatuza bagakorerwa serivisi barangiza bagataha.”
Icyakora ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu babyeyi batuye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko babona irari riba mu bagabo rirenze urugero, bakavuga ko kugira ngo bishobore gucika ari uko hariya bakarabiriza abagabo mu mutwe hihishe, igitambaro cyavanwaho ubundi bigakorwa abantu bose bareba.
Gusa, abagabo n’abasore bamwe bavuga ko uku gukorakora abakobwa bakora akazi ko kuboza mu mutwe ahanini biterwa n’abo bakobwa nyirizina. Umwe yagize ati “uko bitwara nabo babigiramo uruhare, kuvuga ngo barabakorakora nabo babigiramo uruhare, ajya mu matwi, akakumasa ahantu hose,akagukaresa ahantu hose ubwenge ukabuta kabisa.”
Nubwo aba basore bakomeza bavuga ko umukobwa ashobora kugukoraho muri ubwo buryo bigatuma amarangamutima agutwara, ukumva watangiye kumukoraho, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Rwanda Transparent Internation) Ingabire Marie Immacule, yamagana abasore bakorakora abakobwa babaha serivisi agasanga ba nyiri amasalon aribo bagomba kubigiramo uruhare bwa mbere ngo bicike.
Yagize ati “kugira ngo bicike ni uko ba nyene amasalon aribo babihagurukira, icya mbere nibabyandiste mu matangazo babimanike ku rugi, bavuga ko gukorakora umukobwa uhakora bitemewe, basobanurire bariya bana bakorayo ko uzabigerageza bazamureka serivisi bamuhaga bakayihagarika.”
Madame Ingabire yakomeje avuga ko ikibazo ahanini giterwa n’uko nta gahunda baba bafite bagenderaho ifatika, bityo RDB, imiryango irwanya ihohoterwa cyane cyane abagore ndetse n’abanyarwanda muri rusange, bagakwiye kurwanya bivuye inyuma iki kintu kuko ari ihohoterwa, umuco mubi ndetse n’agasuzuguro.
Itegeko nimero 59/2008 ryo kuwa 10 Nzeri 2008 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rikumira kandi rihana ihohoterwa aryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina, ingingo ryaryo ya 23 ivuga ko ‘ibikorwa umuntu akorera undi agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, yitwaje igitsure, ububasha cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ibyo bikorwa bishobora kuba bigamije gukora imibonano mpuzabitsina, gukorakora, kwambika ubusa, gufata amaboko, kwerekana umuntu yambaye ubusa cyangwa kumukinisha imibonano mpuzabitsina, gukoresha igitsina ku yindi myanya y’umubiri n’ibindi’ bigize icyaha.’
Uhamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500frw kugeza kuri miliyoni 1frw.