Abasore bane n’abakobwa bane babana mu nzu imwe mu karere ka Muhanga, batawe muri yombi bakekwaho gutobora inzu z’abaturage no kubambura utwabo ku muhanda. Aba bafashwe bose mu bakobwa ntawe urengeje imyaka 18 mu gihe umusore mukuru ubarimo afite imyaka 24.
Kugira ngo aba batahurweho ibi byaha ni nyuma y’uko basanzwe babana mu nzu imwe iherere mu murenge wa Nyamabuye, akagali ka Gifumba mu mudugudu wa Rugarama, amakuru yatanzwe n’abaturage bemeza ko aba basore n’inkumi bafite imyitwarire idahwitse.
Abatawe muri yombi ni Habumuremyi Elisa w’imyaka 24, Jyamubandi Djibril w’imyaka 23, Ndagiwenimana Patrick w’imyaka 15, Hakuzimana Bonane w’imyaka 20, Uwase Lindah w’imyaka 16, Uwamahoro Clemence w’imyaka 18, Niyoyabishatse Lydia w’imyaka 17 na Tuyishime Jeannette w’imyaka 18.
Nyuma yo gutabwa muri yombi basatswe, basanganwa bimwe mu bikoresho bikekwa ko aribyo bamaze iminsi biba. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko bafashwe bagashyikirizwa izindi nzego zibagenzaho ibyaha.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko buri muntu wese winjiye mu mudugudu yandikwa mu kayi yanawuvamo akandukurwa, ariko bafite abaturage bacumbikira abantu ntibabandikishe, bwakwira bakabyuka bakajya gucucura abantu utwabo, yibutsa abaturage ko bafite inshingano zo kwirindira umutekano kandi bagatanga amakuru ku bintu byose byaba intandaro yo kubabuza umudendezo.