Kaminuza ya Cataniya yo mu Butaliyani yakoze ubushakashatsi igaragaza ko abagore bubatse bakunda gukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wo kuwa gatanu no kuwa gatandatu, bitandukanye n’abatubatse cyangwa se abadafite abagabo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko imisemburo y’imibonano mpuzabitsina nka Estradiol na progesterone isohoka mu gihe cy’imihango y’umugore, ari yo igira ingaruka ku irari ryo guhuza ibitsina, ibyo bikaganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina kenshi. Aba bakoreye ubushakashatsi ku bagore 1180, aho bagiye bandika ibikorwa byabo by’imibonano mpuzabitsina buri munsi birimo kwikinisha, gukorana imibonano mpuzabitsina no gukoresha ibikinisho bifasha mu kwikinisha kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2011.
Aba bashakashatsi basanze abakobwa n’abagore badafite abakunzi, bakora imibonano mpuzabitsina kuva kuwa mbere kugera ku wa kane, mu gihe abagore bari mu rukundo bateye akabariro cyane kuwa gatanu no kuwa gatandatu.
Ku bijyanye n’uburyo bateramo akabariro mu gihe cy’ukwezi kwabo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore batari mu rukundo bakunze gutera akabariro mu gihe cy’intangiriro z’ukwezi kwabo, iyo umusemburo wa Estradiol urimo kugenzura gukura gukura kw’intanga ngore, mu gihe abagore bari mu rukundo bafite abakunzi babikora mu gihe cy’intangiriro no mu mpera.
Icyakora ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abagore bari mu rukundo bakora imibonano mpuzabitsina cyane mu mpera z’ukwezi kwabo mu rwego rwo kugabanya guterwa inda n’abo baryamanye, gusa ntabwo ubu bushakatsi bugaragaza ko abagore bose ari uko nguko bakora, cyane ko hari ibindi bintu byatuma umuntu akora imibonano mpuzabitsina gake cyangwa kenshi, bitewe n’uko abishaka ndetse n’umunsi runaka ashatse.