Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu murenge wa Ruganda ho mu karere ka Karongi baravugwaho gushaka ababatera inda kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa abagore batwite ndetse n’abagore bafite abana batararenza imyaka ibiri y’ubukure. Abakobwa bamwe bavuze ko ayo mafranga leta itanga arimo guteza ibibazo kubera ko bamwe abri no kubyara abo badashoboye kurera, ndetse n’abandi bagashaka abagabo batabakunze kugira ngo birire ayo mafranga.
Bamwe mu babyeyi babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko abana babo bari gukomeza kwiteza mu bibazo byo kwiteza inda kugira ngo babashe guhabwa amafranga ndetse n’ifu ya SOSOMA bihabwa abagore batwite. Umwe yagize ati” umuntu ntago yareka kubyara kandi abantu bari kubaha amafranga, abantu bari kubaha SOSOMA,nanjye narabyaye dore nguyu. Umuntu azareka kubyara ate?”.
Bamubajije niba azabyara undi kugira ngo bongere bayamuhe yabyemeye avuga ati”cyane”. Yanakomeje avuga ko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri aribo barimo guhabwa ayo mafranga, ari nayo mpamvu barimo kubyara ku bwinshi. Hari n’umubyeyi washimangiye ko mu rugo rwe bahari babyaye bakiri bato, ndetse afite n’umukobwa wanze kuringaniza imbyaro kubwo kuba bari guhabwa amafranga, bityo bagakomeza kubyara kubwinshi.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nta mubyeyi ubisaba umwana, ahubwo n’abana barimo abafite imyaka 17 bari kubyara kugira ngo bibonere ayo mafranga. Umuyobozi w’umurenge wa Ruganda Rukesha Emille yavuze ko icyo kibazo bakimenye ndetse bagiye kongera ubukangurambaga. Yavuze ko amafranga abantu benshi baba bayashaka, ndetse n’abayafite bagakenera no kongera kubona ay’ubuntu, ari nayo mpamvu barakomeza kwigisha kugira ngo bahindure imyumvire.
Aba babyara ngo iyo imyaka ibiri ishize batagihabwa amafranga abana babo babaho nabi cyane, ari nayo mpamvu ababyeyi bamwe banenga abo bakobwa batera uburushyi n’umuruho ababyeyi babo ntibanatekereze kuri ejo hazaza habo.