Abakobwa bo mu murenge wa Nyarubaka wo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko impamvu umubare w’abakobwa babyrira mu rugo ukomeza kwiyongera ari ukubera ubushobozi buke bw’abasore bo muri uyu murenge, Babura uko bashing ingo maze bagatera inda gusa.

 

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru umwe yagize ati” ku bijyanye no gushaka rwose, abasore b’ino aha barakonje, baba ari abakene bakaza ari abo gutera inda gusa bagahita bigendera, ndetse kugufasha biba ari ikibazo niyo mpamvu twese turi aba fille mere, uretse abana biga bari mu myaka 13, ariko hari n’abari muri 14 babyaye kubera ubuzima bubi”.

 

Undi yagize ati” abasore b’ino ntago bashaka bagutera inda bagahita bigendera, ikibitera sinkizi niba ari inzara, niba ari ubushobozi buke, simbizi”.

 

Kuvugwaho kutagira ubushobozi bigatuma badashaka abagore, abasore bo muri uyu murenge wa Nyarubaka ntibabihakana, nabo bavuga ko ubushobozi bwabo ari bukeya butabemerera gushaka abagore ngo batunge urugo, ibi bigatuma bahitamo gutera inda abakobwa bakabafashiriza iwabo.

 

Gusa bakomeje banavuga ko uretse n’ubukene, kubaka muri uyu murenge biragoye cyane, kubera ko abasore ba hano muri Nyarubaka batunzwe no guca inshuro. Gusa nubwo bavuga ko batera abakobwa inda mu buryo bwo kwisayidira, abenshi muri aba basore biyandikishaho abana babo mu mategeko.

 

Kuba umubare w’abakobwa babyarira iwabo muri uyu murenge wa Nyarubaka uba mwinshi ni nako byongera impaka nyinshi hagati yabo, kuko bo ubwabo bivugira ko bakeneye inkunga ya leta, kuko mu duce duturanye na Nyarubaka hari abakobwa babyarira iwabo bagahabwa inkunga na leta irimo ifu y’igikoma ndetse n’amafranga bahabwa buri kwezi.

Mu mafoto, ibyamamare byitabiriye mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro Jaypolly.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.