banner

Abakobwa bavuze impamvu yatumye bafata umwanzuro wo kuvuga ‘OYA’ itarimo ubutinde mu guhakanira ababashora mu busambanyi

Bamwe mu bakobwa biga mu ishuri rya Kayonza Modern school bavuze ko bize kuvuga Oya itarimo ubutinde bahakanira abagabo n’abasore bashaka kubashora mu busambanyi, bikomotse ku burere bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi babo.  Polisi yinjiye mu kibazo cy’umunyamakuru wa BTN TV watewe umuti uryana mu maso n’abapolisi

Bavuze ko impamvu nyamukuru yabateye gufata iki cyemezo, ari uko hari ubwo usanga bamwe bahakana bakanemerera mu masonisoni maze bakazabyicuza nyuma yo guterwa inda bifuza gusubiza ibihe inyuma. Umukobwa witwa Gloria Ayinkamiye wiga mumwaka wa 6 ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi yavuze ko ikosa rikomeye cyane ribaho ari uguha umwanya umusore cyangwa umugabo ushaka kugukoresha imibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa avuga ko iyo uhise uhakana ndetse ukamwima umwanya n’urugwiro ahita acika integer, yagize ati “Njye nize kuvuga OYA itarimo ubutinde niga guhakanira abo bantu bityo ndifuza ko na bagenzi ba njye na bo bakwiga ubwo buryo.” Yavuze ko ari yo ntego yihaye kandi ari bwo buryo buzamufasha kwiga neza akaziteza imbere.

Sonia Umuhoza yavuze ko ingaruka zo kwitwara nabi ari abakobwa zigeraho kurusha abahungu kuko ari bo batwita inda bikabaviramo kudindira mu buzima, bityo ku babibona ari nta cyabuza gufata ingamba ukiri muto ukirinda ibyo byose. Elisa Kunde yavuze ko hari bamwe mu bakobwa biyambika ubusa bagakurura abahungu bafite izo ngeso, akavuga ko no mu bagomba gukeburwa harimo na bamwe mu bakobwa Bambara bakanga kwikwiza.

Inkuru Wasoma:  Ukekwaho gusambanya umwana amushyira igitsina cye mu kanwa yatawe muri yombi

Nyemazi Jean Bosco umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko mu mwaka wa 2022 bakoze imibare basanga abangavu bagera kuri 216 batewe inda zitateguwe avuga ko impamvu nyamukuru ibitera ari ubumenyi buke bwa bamwe, avuga ko kwifata byagakwiye kuba intego ya mbere ariko byabananira bagakoresha agakingirizo mu kwirinda ko basama inda batateguye cyangwa bakandura agakoko gatera SIDA.

Yavuze ko kandi hari abitwaza ubukene bigatuma bishora mu ngeso mbi nubwo buhari ariko bitagakwiye kuba impamvu, bityo imibare y’abangavu batewe inda yagakwiye kujyanwa n’imibare y’abasore n’abagabo babateye inda kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera. src: Umuseke

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved